Rwanda Future Music Organisation izanye amarushanwa mu Gihugu hose yo guteza imbere urubyiruko rufite Impano yo kuririmba

Ni  nyuma y’igihe kirekire  hari urubyiruko ruherereye mu mpande zose z’Igihugu rufite impano zo kuririmba ariko ugasanga babuze aho berekanira ibikorwa byabo no kubiteza imbere, ni muri urwo Rwego Umuryango Rwanda Future Music Organisation uzanye impinduka  kuri abo Banyempano inashishikariza urubyiruko kwihangira umurimo no kwizigama binyuze mu mpano bafite.

Ni mu mushinga wiswe “Ejo Heza” aho bazajya bagera  mu turere dutandukanye tugize igihugu cy’u Rwanda, kureba urwo rubyiruko rufite impano  yo kuririrmba. Iki gikorwa cyizajya kiba buri mwaka Nk’uko umuyobozi wa Rwanda Future Music Organisation , Rutasire Eric  abihamiriza itangazamakuru.

      Rutasire Eric Umuyobozi wa Rwanda Future Music Organisation

 

Rutasire Eric avugako Rwanda Future Music Organisation  nk’umushinga ahagarariye,  wahisemo iki  gikorwa  mu kugira uruhire rukomeye mu guteza imbere urubyiruko  babategurira  ejo heza  babikesheje impano zabo bafite.

Mu kuzenguruka igihugu bareba urubyiruko rufite  impano, Uyu mushinga wiswe ‘Ejo Heza’ uzanyura mu Ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali.

Eric, akomeza avugako hari insanganyamatsiko zizagenderwaho mu gukora indirimbo aho buri muahanzi ahazitamo iyo yiyumvamo akayiheraho akora igihangano cye  bakacyigaho imbere y’akanama nkemurampaka.

Yagize ati “Mu byukuri ni Aamarushanwa y’indirimbo. Buri muhanzi azakora indirimbo ijyanye n’insanganyamatsiko yiyumvamo. Abazitwara neza mu ntara zose uko ari enye n’Umujyi wa Kigali bazarushanwa ku rwego rw’Igihugu. Buri ntara izahagararirwa n’abantu batanu nk’uko akanama Nkemurampaka kazajya kaba kabatangaje, inyungu zirimo ni nyinshi cyane  kubazatsinda kuko harimo no gukorerwa indirimbo ku buntu n’ibindi”.

Insanganyamatsiko abahanzi bazagenderaho bahanga ibihangano  ni zirindwi (7) arizo: ukwiteganyiriza, amajyambere, inshingano, ubwitange, umurimo, umucyo n’agaciro.

Gahunda yo Kwiyandikisha ku bahanzi bazarushanwa, bizajya bibera ahagomba kubera igikorwa kandi ni ubuntu. Amarushanwa azajya abera ku nzu z’imyidagaduro z’urubyiruko mu karere kabereyemo .

Muri iki  gikorwa ngarukamwaka ,Abahanzi batanu  bazajya batoranywa bazajya bagirwa  bagirwa inama zitandukanye  zubaka Igihugu no kwiyubaka nabo ubwabo , kubafasha gukora ibihangano , gutegurwa mu gihe bagiye kwitabira ibitaramo n’ibindi.

Nk’uko byasohowe na Rwanda Future Music Organisation ku rupapuro rubigaragaza biteganijwe ko ,Ku ikubitiro ku wa 23 Kamena 2019, amarushanwa yiswe “Ejo Heza” azatangirira mu Karere ka  Nyarugenge, ku wa 20 Nyakanga ukomereze mu karere ka Rwamagana mu Burasirazuba, i Rubavu ku wa 24 Kanama, ku wa 21 Nzeri ukomereze i Nyamasheke n’i Musanze ,naho Tariki 5 Ukwakira hazatoranywa abanyempano mu karere ka Rusizi, bajye i Karongi ku wa 2 Ugushyingo.Mu  Magepfo mu karere ka   Huye  ku wa 26 Ukwakira, basoreze mu Ruhango ku wa 30 Ugushyingo.

Umunsi nyir’izina wo gutoranya abanyempano bahiga abandi uzabera mu karere ka Gasabo ku wa 21 Ukuboza 2019 hatoranywa abanyempano batanu barushije abandi ku rwego rw’Igihugu. utu turere  tuzaberamo ibi bikorwa dushobora kuziyongera bitewe n’impamvu.

 David Maira/celebzmagazine

 




One thought on “Rwanda Future Music Organisation izanye amarushanwa mu Gihugu hose yo guteza imbere urubyiruko rufite Impano yo kuririmba

  1. Jean Paul

    Ibihembo se n Ibanga?
    Imyaka Ntarengwa ningahe?
    Abakuze se bo basasanye Impano ntibakeneye Ejo heza ?

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *