Rwamagana: Ikirombe cyagwiriye 13 barapfa.

Mu karere ka Rwamagana,Umurenge wa Mwurire, Mu kagari ka Ntunga abacukuzi b’amabuye y’agaciro bagera kuri 13 bagwiriwe n’ikirombe bakurwamo bapfuye.

Umwaka ushize muri aka gace ikirombe cyagwiriye abacukuzi

Ikinyamakuru umuseke, cyanditse ko abagwiriwe n’ikirombe bose hamwe bari 14, barimo 7 b’abagabo na 7 b’abagore, undi 1 utari wagakuwemo nawe nta cyizere cyo kubaho gihari nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjabu Mbonyumuvunyi.

Jean Claude Rwagasana, Uyobora umurenge wa Mwurire yavuze ko iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 21 Mutarama 2019, ahagana saa mbiri n’iminota cumi n’itanu.

Polisi y’u Rwanda yaje mu butabazi hamwe n’umuyobozi mukuru wayo  IGP Dan Munyuza.

Ibi byari biherutse kuba muri uyu murenge ndetse no muri aka kagari, aho muri Mata 2018, ikirombe cyagwiriye abantu bakavamwamo bakiri bazima.

Mu mezi abiri ashize, abacukuraga gasegereti 3 mu murenge wa Karenge nawo wo muri Rwamagana, bagwiriwe n’ikirombe, 1 ahita apfa.

Imibiri y’aba bapfuye yajyanywe mu bitaro bya Rwamagana, Kanombe na Kacyiru.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *