Rwabuhihi Hubert (Pique) yashimangiye ko bamaze gutandukana n’umukunzi we Young Grace utwite imvutsi

Rwabuhihi Hubert (Pique) yashimangiye ko bamaze gutandukana n’umukunzi we Young Grace utwite inda  imvutsi ndetse anatangaza ko atari uwa mbere kandi atari n’uwanyuma bakundanye.

Rwabuhihi Hubert (Pique) yashimangiye ko bamaze gutandukana n’umukunzi we Young Grace utwite imvutsi

Urukundo rw’aba bombi rwamenyekanye mu mwaka washize, bigenda bishimangirwa n’amafoto ndetse n’amashusho aba bombi bagendaga bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo nubwo ubu bose bayasibye.

Mu ijoro ryo kuya 19 Nzeri 2018 ubwo Young Grace yizihizaga isabukuru y’imyaka 25, Pique yaramutunguye maze atera ivi imbere ye n’inshuti zabo amusaba ko yazamubera umugore maze undi nawe aramwemerera, ibi bikaba byarabereye mu Nyakabanda.


Kugeza ubu Pique ashimangira ko kuba yari yaramwambitse impeta ubu bakaba baramaze gutandukana ngo ntago wari umwanzuro yafashe ahubutse kuko ngo yari yarabanje kubitekerezo.

Uyu musore udashaka kuvuga impamvu nyamukuru yatumye atandukana na Young Grace yavuze ko burya mu rukundo abantu babiri batababura ibyo bapfa, bityo ngo nawe na YG bafite ibyo bapfuye bituma bashyira akadomo kuby’urukundo rwabo.

Pique yavuze ko kuba yaratandukanye na Young Grace bitamuciye intege mu rukundo kuko ngo ntago ariwe mukobwa wa mbere bakundanye kandi ngo ntanubwo ariwe wa nyuma bazakundana.

Umuraperikazi Young Grace witegura kubyara imfura ye, yamaze gutandukana na Rwabuhihi Hubert (Pique) wari uherutse kumwambika impeta y’urukundo akaba na se w’umwana yitegura kubyara.

Hubert Pique niwe wahamije amakuru y’itandukana ryabo avuga ko bibaho mu rukundo gusa yirinda gutangaza impamvu yabatandukanyije.
Ati “Young Grace twarakundanye nawe urabizi gusa mu rukundo bibaho ko utandukana n’umuntu hakaza impamvu runaka ituma ruhagarara ariko yo si ngombwa ko tuyibwira bose kuko iri hagati yacu gusa




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *