Rutsiro: Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rugiye guhabwa amatungo magufi abafasha kwiteza imbere.

Mu gihe bamwe mu rubyiruko rwo mu mirenge ya Kivumu na Ruhango yo mu karere ka Rutsiro bavuga ko barangiza kwiga amashuri yisumbuye ntibiborohere kubona akazi ndetse bikibagora kwihangira imirimo, ubuyobozi bw’aka karere bwatangaje ko bugiye kujya bubaha amatungo magufi mu kubafasha kwiteza imbere.

Ayinkamiye Emerance uyobora Akarere ka Rutsiro, aha yari mu kiganiro n’itangazamakuru mu Ukuboza 2018.

Hakuzimana jean marie vianney, utuye mu murenge wa kivumu yavuze ko amaze imyaka ibiri arangije amashuri yisumbuye mu ndimi, ariko ngo kubona akazi ntibyoroshye ndetse ngo yabuze n’uwamuha ikiraka.

Yagize ati: “Inaha biragora kuba wabona icyo ukora kijyanye n’ibyo wize, nk’ubu narangije amashuri yisumbuye mu ndimi ariko nabuze n’umpa ikiraka.Ibyo bavuga ngo twihangire imirimo simbyanze ariko se wahanga umurimo uhereye kuki?”

Uwingabire mediatrice we ahamya ko n’aho basaba akazi bitabakundira kuko baba nta burambe baba bakagize, ku bwe akabona ko hakiri inzira ndende mu kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

Yagize ati: “Mu by’ukuri biracyagoranye ko hari uwaguha akazi ngo ni uko wize nta burambe, keretse ari mwene wanyu ushaka kukuzamura.Mbona bikigoye kuko aho njye natanje ibyangombwa byanjye nta n’uwigeze ampamagara ngo ambwire uko byarangiye.”

Hamwe na bagenzi babo, bahuriza ku kuba ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko kigihangayikishije mu mirenge yabo, imvugo za bamwe zumvikanamo icyizere ko zimwe muri za gahunda bumva mu bitangazamakuru ko leta yafashe mu gukemura iki kibazo, zishobora kugikemura.

Umuyobozi w’Akarere ka rutsiro, Ayinkamiye Emerance aherutse gutangariza Celebzmagazine ko imwe mu ngamba bafashe nk’Akarere mu guhangana n’iki kibazo, ari ugukorana n’abafatanyabikorwa mu guha amatungo magufi aba barangiza ay’isumbuye, mu kubafasha kwiteza imbere batagize uwo bategera amaboko.

Yagize ati: “”By’umwihariko abarangije amashuri yisumbuye, turi kubabumbira mu makoperative tukabaha inkunga y’amatungo magufi; hari abafite ingurube, hari abafite inkoko… kandi buri mwaka tuzajya tubikora dushingiye kuri ayo matsinda.”

Uyu muyobozi yavuze ko hamwe na TUBURA nk’umufatanyabikorwa w’Akarere, aya matungo magufi azajya atanga ku nguzanyo ntoya cyane ku buryo bizorohera abagenerwabikorwa ndetse ngo n’urubyiruko rwamaze kuganirizwa igisigaye ni ukuyabaha.

Ati: “Tuzakomeza kubaha amatungo magufi ku nguzanyo ntoya yakorohera buri wese; nk’urugero umwe ashobora guhabwa inkoko imwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 2100, akazayishyura ku mwaka.”

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye mu guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri muri rusange ndetse hari n’izihariye zagenewe urubyiruko, muri zo hari nka BDF ifasha urubyiruko n’abagore kubona inguzanyo mu bigo by’imari biciriritse nubwo bamwe badatinya kuvuga ko bayumva mu bitangazamakuru ndetse n’abagerageje kuyegera bakavuga ko bigica mu nzira ndende kugira ngo ushaka inguzanyo ayibone.

 

Theoneste Niyikiza—Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *