Rutayizamu Rashid yahagaritswe muri Mukura azira ubusinzi no kurara mu Tubyiniro

Mukura yafashe icyemezo cyo guhagarika mu gihe cy’icyumweru rutayizamu wayo Mutebi Rashid ku bw’imyitwarire mibi irimo ubusinzi no kurara mu Tubyiniro

Related image

Uyu rutayizamu yazize kunywa inzoga arenza urugero,ibi byabaye ku wa Gatandatu taliki 28 Ukwakira 2017 nyuma y’umukino Mukura yatsinzemo Amagaju FC igitego 1-0.

Amakuru agera kuri Celebzmagazine.com yemeza ko uyu mukinnyi yagaragaye muri kamwe mu tubyiniro mu masaha y’igicuku yasinze cyane.Niyobuhungiro Fideli yemereye itangazamakuru ko bahaye ibaruwa imumenyesha ko yahagaritswe ku mpamvu y’imyitwarire mibi gusa ntiyavuga byinshi.

Image result for Mutebi Rachid

Usibye Mutebi,umunyamabanga wa Mukura VS yanavuze ko umukinnyi witwa Vukuru Christophe nawe batazi aho aherereye.Ibi biraba mu gihe Mukura izakina na Musanze FC ku mukino w’umunsi 5 wa Shampiyona ku cyumweru taliki 05 Ugushyingo 2017.

Ku rundi ruhande Mukura yari yatanze ikiruhuko cy’icyumweru kubakinnyi nyuma y’umukino w’Amagaju FC,iyi kipe imaze kumenya ko shampiyona izakomeza biba ngombwa ko ibahamagaza hutihuti ariko abakinnyi bakomoka i Burundi bari batashye barimo Gael Duhayindavyi na Ndayishimiye Christophe bakaba batarakoze imyitozo taliki 01 Ugushyingo 2017 kuko bari bataragera mu Rwanda.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *