Rutahizamu Ronaldinho Gaucho ategetswe kuguma muri gereza

Ronaldinho Gaucho wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ya Brésil na FC Barcelona, yategetswe kuguma muri gereza nyuma y’uko we na mukuru we bafatiwe muri Paraguay bafite pasiporo z’impimbano .

Image result for Ronaldinho Gaucho

Ronaldinho wabaye umukinnyi ukomeye na murumuna we, Roberto Assis, bafatiwe muri Paraguay ku wa Gatanu

Image result for Ronaldinho GauchoBombi basabye ko barekurwa, aho Assis yavuze ko asanzwe agira uburwayi bw’umutima, ariko umucamanza yanze iki cyifuzo kuko nta bimenyetso yagaragaje.

Umucamanza Clara Ruiz Diaz yavuze ko “icyaha aba bagabo bombi bashinjwa gikomeye ndetse gihabanye n’amategeko leta ya Paraguay igenderaho.”

Umunyamategeko we Tarek Tuma yabwiye abanyamakuru ko “Ronaldinho atumva ibiri kuba.”

Umwe mu bayobozi ba Polisi yabwiye itangazamakuru ryo muri Paraguay ko bashyizwe muri gereza imwe n’izindi mfungwa, bahabwa isabune, umusego n’inzitarumubu.

Image result for Ronaldinho Gaucho




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *