Rutahizamu Rickie Lambert  yasezeye mu gukina umupira w’amaguru

Rutahizamu Rickie Lambert wahoze akinira ikipe y’igihugu y’ubwongereza n’amakipe atandukanye nka Southampton,Liverpool na Westbrom yatangaje ko asezeye gukina umupira w’amaguru.

Rickie Lambert  yakiniye Liverpool imikino 25 atsinda ibitego 2

Uyu rutahizamu w’imyaka 35 yari amaze igihe nta kipe afite nyuma yaho aviriye muri Cardiff City ku bwumvikane bw’impande zombi muri Nyakanga.

Rickie yatsinze ibitego 218 mu mikino 607 mu buzima bwe bwose yamaze muri ruhago mu gihe cy’imyaka igera kuri 19 mu makipe 9 yakiniye.

Yagize ati“Ndi umunyamahirwe kuba narabaye muri uyu mukino mu gihe kirekire” Rickie Lambert wahoze ari rutahizamu wa Liverpool nyuma yo gusezera.

Lambert  yatsinze ibitego 3 mu mikino 11 yakiniye ikipe y’igihugu y’Ubwongereza akaba yaranagaragaye mu gikombe cy’isi 2014 ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye.

Rickie Lambert yakiniye ubwongereza imikino 11 Atsinda ibitego 3

“Nagize ibihe byiza n’ibihe bibi mu buzima nanyuzemo muri ruhago,ariko nagaragaye neza mu makipe nka Southampton na Liverpool ndetse nkinira n’igihugu cyanjye mu gikombe cy’isi, ibi byo byarenze inzozi zanjye” Lambert akomeza.

“Gukina nkanatsindira Ubwongereza  ni byo bihe byiza  nakwirata ko nagezeho nk’uwabigize umwuga, ikindi kandi nzasubiza amaso inyuma nibuke uko nahageze ( mu ikipe y’igihugu), byari byiza.”

Rickie Lambert yatangiriye ubuzima bwe bw’umupira w’amaguru muri Blackpool, Macclesfield Town, Stockport County, Rochdale na Bristol Rovers.

Gutangirira mu makipe mato ari mu byiciro byo hasi  byatumye Lambert  yiha intego zo gukina muri Premier League, ku myaka 30 nibwo yakiniye  Southampton.

Rickie Lambert yakiniye Southampton imikino 207 atsinda ibitego 106

Kugaruka mu bihe byiza kwa Lambert ari muri Southampton byatumye yongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’ubwongereza, anatsinda igitego yabanje mu kibuga mu mukino  ubwongereza bwatsinzemo Scotland (Ecosse) muri 2013.

Dushimimana Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *