Rutahizamu Lukaku arishyuzwa amadorari 450 azira gusakuriza abaturanyi be

Rutahizamu wa Manchester United n’ikipe y’Ububiligi Romelu Lukaku yemeye kwishyura amande angana n’amdorari 450 azira gusakuriza abaturanyi be, ubwo yari kumwe n’ikipe ye ya Everton  iLos Angeles muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika mu biruhuko mu kwezi kwa karindwi.

Ibi byatangajwe n’igipolisi cyo mu gace Ka Beverly Hills, mu mugi wa Los Angeles . Polisi ikomeza ivuga ko Lukaku yabangamiye abaturanyi baho yari atuye muri icyo gihe akababuza gusinzira,bityo agomba guhanirwa iryo kosa yakoze.

Image result for Romelu Lukaku

Romelu Lukaku ahamagarwa n’igipolisi cya Los Angeles yahise yemera kwishyura ayo mande nta mananiza.

Uyu rutahizamu w’imyaka 24 y’amavuko kuri ubu akinira ikipe ya Manschester United nyuma yaho ayijemo avuye mu ikipe ya Everton kuri miliyoni 78 z’amadorari.

Related image

Rukaku ubwe avuga ko ari ibyishimo yatewe n’uko abamuhagarariye bari bamaze kumubwira ko bamaze gusinya amasezerano amwerekeza mu kikipe ya Manschester United.

Romelu Lukaku ni we Rutahizamu umaze gutsindira ikipe ye y’Ububiligi ibitego byinshi.

Ildephonse Dusabimana-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *