Ruswa idasanzwe iravugwa muri company- Ngali ikusanya imisoro mu karere ka Musanze

Mu bushakashatsi ngarukamwaka bukorwa n’umuryango utegamiye kuri leta  Transparency International Rwanda buba bugamije kumenya uko abaturage bahabwa service mu mirenge, uyu mwaka mu karere ka Musanze bwagaragaje ko muri comapany yitwa Ngali ikusanya imisoro mu karere ka Musanze hari ruswa ri ku rwego rwo hejuru.

Aganira n’itangazamakuru umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze Bagirishya Pierre Claver yavuze ko bishimira ibyagezweho ariko bakaba bagiye gukora ibishoboka bagakemura ikibazo cya ruswa ivugwa muri company ya Ngali ikusanya imisoro mu karere ka Musanze. Yagize ati:Turishimira byinshi birimo service z’ubutaka zanengwaga byinshi mu mwaka ushize ubu ubusahakashatsi bukaba bugaragaza ko byakemutse ariko kandi ntitwakwirengagiza ko uyu mwaka bwagaragaje ko  hari ruswa ivugwa mu ri company ya Ngali ikusanya imisoro, turaza gushaka uburyo icyo kibazo gikemuaka”

Mukarukundo Odette umuhuzabikorwa w’umushinga wakira ibibazo by’abaturage muri Transparency International Rwanda avuga ko mu karere ka Musnze ruswa yiyongereye gusa nawe agashimira service zivuguruye zirimo izubuhinzi.  

Yagize ati mu byukuri nubwo ruswa yiyongereye mu karere ka Musanze turashimira service z’ubuhinzi zavugwagamo ruswa mu mwaka ushize ariko kuri ubu zikaba zarakemuye ikibazo gusa bakosore n’ibibazo bya Ngali kuko niba ari bo bakusanya imisoro bakarya ruswa nta terambera twategereza mu minsi iri imbere”  

Uyu mushinga ukorera mu turere umunani tw’igihugu gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko muri utwo turere twose ruswa yiyongereye

 

Eric Twahirwa-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *