Russia:Perezida Putine yaba agiye guhangana mu matora n’uwahoze akina filme z’ubusambanyi

Uwahoze akina filimi z’urukozasoni Elena Berkova aherutse gutangaza ko aziyamamariza kuyobora igihugu cy’ u Burusiya, aho azaba ahanganye na Perezida usanzwe  ayobora  iki gihugu Valadmir Putine.

Berkova kuri ubu afite imyaka 32 y’ amavuko abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram  yavuze ko agiye kwinjira muri politiki ndetse ko azahangana na Perezida Putine mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe muri 2018.

Elena Berkova nubwo yakinaga filimi z’urukozasoni yiyemeje guhangana na perezida Putine.

Ikinyamakuru dail mail cyanditse ko uyu mugore avuga ko adashyigikiye igihano cy’ urupfu gihabwa abakoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikindi ngo nta mugabo uzongera gutegekwa gutandukana n’ uwo bashakanye.

Uyu mugore avuga ko natorwa azashyiraho amasomo y’ ubuzima bw’ imyorokere ubusanzwe ataba kuri progaramme y’ amashuri yo mu Burusiya.

Berkova avuga ko icyatumye agira ishyaka ryo kuziyamamariza kuyobora u Burusiya ari uko yabonye abagore mu myanya y’ ubuyobozi bw’ u Burusiya.

Ati Icyatumye mfata uyu mwanzuro n’ uko nabonye hari abagore bakora mu biro bya Perezida. Bamwe bajyamo barahoze bakora imyidagaduro niyo mpamvu nifuje kwiyamamariza kuyobora igihugu”

Usibye uyu Elena Berkova hari abandi bagore bagera kuri batatu bari batangaje ko nabo baziyamamariza kuyobara igihugu muri 2018.

Zigama Theonese Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *