Rusizi-Muganza:Abaturage barataka ubujura buciye icyuho bwiganje

Ni abatuye mu kagari Ka Shara mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi bataka ubujura buciye icyuho bwiganje muri ako gace ,ngo aho mu ijoro rimwe ingo zisaga icumi zishobora kwibwa.

Urugero ni urw’ abagore babiri baganiriye na TV1 , umwe wumvikana ko afite ubwoba bwo kwicwa undi akaba afite umugambi wo kujya yihanira ngo bitewe nuko nta rwego na rumwe ruhana abajura muri ako gace kandi ari ikibazo rusange cyugarije abo baturage, dore ko n’umuturage ushatse kubahangara bamufata bakamukomeretsa bityo bakagira impungenge ko hari n’abo abo bajura bashobora kuzica mu gihe byaba bikomeje bityo.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko baciwe intege nuko bigeze kujyana iki kibazo ku rwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ngo aho kugikemura babwirwa ko bariwe n’imbwa bityo birangira nta butabera bahawe.

Aba baturage bavuga ko abo bajura kuri ubu bakoze itsinda rigamije kwiba ku buryo iyo bamaze kubiba babishongoraho bababwira ko bakorana na bamwe mu bashinzwe umutekano.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza NGIRARABATWARE JAMES yabwiye TV1 ko iki kibazo kiri muri aka gace ari uko imbaraga z’abaturage zitabasha guhashya abo bajura gusa ikibazo nyamukuru gituma ubwo bujura budacika ngo binaterwa nuko nta Polisi ikorera hafi muri uwo murenge ngo n’iyo bitabaje ikorera muri Bugarama baza nta kinini bafasha abaturage kuko ngo ubushobozi bafite budahagije bityo na we agasaba ko Polisi ibonetse muri ako gace yahashya ubwo bujura.

Mu gutunganya iyi nkuru , ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ntibwabonetse ngo buvuge ku cyifuzo cy’aba baturage bahuriyeho n’ubuyobozi bw’umurenge cyo kwegerezwa sitasiyo ya Polisi ariko nibugira icyo bukivugaho muzakigezwaho mu yindi nkuru.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *