Rusizi: Ku myaka 15 gusa y’amavuko umusore yamushukishije igiceri 100 maze amutera inda

Umwana w’umukobwa w’igaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuli cya Ryankana,ni mu murenge wa Bugarama ho mu karere ka Rusizi,gusa umurebye mu maso ubona atarengeje imyaka 10 ari ko yivugira ko afite imyaka 15,umusore w’imyaka 23 yamushukishije igiceri 100 maze amutera inda.

Kuri ubu uyu mukobwa tutashatse gushyira izina rye ahagaragara atwite inda y’amezi atatatu,asobanura uko yatewe inda yagize ati: Yarambwiye ngo dukundane nanjye ndanga,maze kwanga arambwira ati uzabona icyo nzagukorera, nyuma ari ku cyumweru tuvuye mu misa arambwira ngo tujyane iwabo hari icyo ashaka kum bwira kandi na nyina ntiyari ahari nkigera yo arambwira ngo nkuremo imyenda yose mubaza icyo agiye gukora yanga kumbwira.

Gusa ngo uyu mwana w’umukobwa ntirayi azi ko atwite nuko ari abantu bajyaga babimubwira nawe agahitamo kujya abihisha abo mu rugo,Nyina w’uyumwana ni umubyeyi w’umupfakazi abarirwa mu cyiciro cya 2 cy’ubudehe akaba afite abana bane avuga ko kandi icyatumye umwana we atangira ishuri atinze ari ubushobozi buke anariyo ntandaro yo kumutera inda ashutswe kubera ubujiji.

Kubera ko nyina nawe abyuka ajya gushaka icyabatunga ntabwo yigeze amenya ko umwana we atwite dore ko yabyumvanaga rubanda nyuma nibwo yaje kumubaza abimusobanurira neza yemera ko ari umusore wa muteye inda.

Uyu mubyeyi nawe ntiyabyihereranye yahise abimenyesha inzego z’ubuyobozi ariko nyina w’umusore wa muteye inda yaje kumusaba ko babigira ibanga.

Umuyobozi w’ishuri ryaho uyumukobwa yigaga yavuze ko ababyeyi bamwe na bamwe bakunda kwihugikanwa n’ababa babasambanireje abana kugirango bitagera mu butabera bakumvikana hagati yabo gusa.

Umuyobozi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza wa karere ka Rusizi yavuze ko umubyeyi wagaragaweho ayo makosa yo guhishira uwamusambanirije umwana nawe ahanwa n’amategeko.

Gusa ngo kuri ubu bagiye kureba uburyo bafasha uyu mwana w’umukobwa kugira ngo bamwiteho gusa barabanza kumugera kuri Isange one stop center.

Mbitezimana Isaac-celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *