Rurageretse mu nkiko hagati ya Rafael Nadal  n’uwahoze ari Minisitiri w’imikino mu Bufaransa

Urukiko rwo  mu Burasirazuba bw’ubufaransa rwamaze kwakira ikirego cya Rafael Nadal aregamo uwahoze ayobora Minisiteri y’imikino mu Bufaransa Roselyne Bachelot aho amushinja kuba yaramuharabitse  akavuga ko akoresha imiti imwongerera imbara 

Nadal arifuza kwishyurwa amafaranga binyuze mu butabera

Ubushinjacyaha  ko Rafael Nadal yakwishyurwa ,11,800 by’amadorari nk’indishyi  y’akababaro.Nadal arifuza ko yakwishyurwa ayo mafaranga n’uwahoze ayobora Minisiteri y’imikino mu bufaransa Roselyne Bachelot, ku mpamvu y’uko yamureze ko akoresha imiti imwongerera imbaraga mu mikinire ye kandi ataribyo.

Roselyne Bachelot yayoboye Minisiteri y’ubuzima n’imkino  mu Bufaransa kuva mu mwaka 2007 kugeza 2010.Nadal avugako ibyo Roselyne yamuvuzeho yabitangaje ubwo yari mu kiganiro  grand slam, gica kuri Televiziyo y’Ubufaransa mu kwezi kwa  gatatu 2016.

Rafael Nadal yanavuze ko ayo mafaranga ashaka ko yishyurwa vuba , maze akayafashisha abatishoboye bo  mu gihugu cy’Ubufaransa.

Ildephonse Dusabimana-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *