RURA yagabanyije ibiciro by’amashanyarazi ku bigo by’itumanaho n’ibyita ku buzima, inongera ibiciro kuri bamwe.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gushyiraho ibiciro RURA Patrick Nyirishema, yatangaje ko hagiye kugabanywa ibiciro by’amashanyarazi. Ibyo ni ibigo ndetse n’inganda byakira abakiriya benshi, ibyita ku buzima ndetse n’ibishizwe kubika amakuru hano mu Rwanda. Gusa hari n’abazamuriwe ibiciro.Ibiciro by’amashanyarazi mu bigo byita ku buzima bw’abantu byagabanyijwe biva FRW192 bishyirwa ku FRW186 kuri kilowatt imwe. Iri gabanyuka ringana na gatatu (3% )rizatangira gushyirwa mu bikorwa kuwa kabiri w’icyumweru gitaha. Ikigo cy’igihugu kigena ibiciro by’ibicuruzwa amasoko ndetse n’abakozi RURA, cyakiriye amakuru ko mu bigo byita ku buzima bw’abantu haba hakeneye amashanyarazi menshi bituma iri gabanyuka rikorwa.

Umuyobozi mukuru wa RURA Bwana Patrick Nyirishema yavuze ko ibi bizongerera ibigo biganwa n’abantu benshi nk’ibyita ku buzima mu kwita ku babagana kandi bagahabwa serivise ku gihe yagize ati «Twabonye ko ari ngombwa ngo tugabanye ibiciro ku bigo bita ku buzima kugira ngo habeho gutanga serivise nziza igahabwa buri Munyarwanda wese uko bishoboka. »

Naho ku bigo by’ubucuruzi bushingiye ku makuru n’itumanaho, RURA yagabanyije ibiciro biva ku FRW222 bishyirwa ku FRW179 kuri kilowatt imwe. Ibigo nka MTN Rwanda, Airtel Rwanda ndetse n’icyigo cy’igihugu gishinzwe kubika amakuru (National Data Centre(AoS)), nibyo bigo byagabanuriwe ibiciro by’amashanyarazi.

Patrick Nyirishema yatangaje ko ibigo nka biriya bishinzwe igenzurwa n’ibikwa ry’amakuru, bifatwa nk’ibikorwa remezo by’igihugu kandi bikaba bikenera umuriro w’amashanyarazi mwinshi. Yagize ati «Ibigo bishinzwe amakuru byakira buri kimwe kirimo kuba hanze aha. Kubw’ibyo, twashatse guteza imbere Ibyo bigo, niyo mpamvu twagabanyije ibiciro ». Nyirishema yakomeje avuga ko u Rwanda ari igihugu gifite intego yo guteza imbere ikoranabuhanga kandi ko mu rwego rwo kubigeraho ibigo nka biriya bigomba gutezwa imbere.

Twabibutsa ko ku bandi bafatabuguzi b’umuriro w’amashanyarazi batuye mu Rwanda  RURA yazamuye ibiciro kuko umukiriya ukoresha umuriro unga na Kilowatt kuva kuri 15 kugeza kuri 50 mu kwezi, azajya yishyura amfaranga 212 kuri kilowatt imwe mu gihe yishyuraga FRW182. Mu gihe ukoresha umuriro uri hejuru ya kilowatt 50 azajya yishyura FRW249 mu gihe yishyuraga FRW210 kuri kilowatt imwe mu kwezi.

Naho abakoresha umuriro w’amashanyarazi ariko badatuye mu gihugu ariko bakoresha umuriro wa kilowatt 100, ibiciro byavuye ku FRW227 bishyirwa ku FRW255 kuri kilowatt imwe mu kwezi. RURA kandi yemeje ko umuturage usanzwe ukoresha umuriro uri munsi ya kilowatt 15 mu kwezi azajya yishyura FRW85 kuri kilowatt imwe.

 

T.U Nsanze

Bana natwe tugususurutse umenye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *