Rukundo Arnold uzwi nka Shaffy, wamenyekanye muri filime nka Ntaheza hisi arishimira urwego cinema nyarwanda igezeho

Rukundo Arnold uzwi nka Shaffy yamenyekanye muri cinema nyarwanda mu mwaka wa 2008 ubwo yakinaga mu ma filme atandukanye arimo , Ntaheza hisi , Rucumbeka, Amarira y’urukundo, Inkubito ya nyamusi , Inzigo , Sophie n’Umwanzuro iri guca kuri television y’igihugu, avuga ko yishimira urwego cinema nyarwanda igezeho kuko abayibamo ibatunze bo n’imiryango yabo.

Shaffy ntiyemeranya n’abavuga nabi uyu mwuga kuko watunga nyirawo n’umuryango we

Mu kiganiro yagiranye na celebzmagazine.com yavuze ko mu bushozi  yavanye muri cinema aribwo yatangijemo company ye yitwa GALAXY  IMAGE  PRODUCTION  imufasha we nabo bakorana gushira hanze filme na comedy zitandukanye yagize ati

”natangiye nkina udu clip dutandukanye tugashimwa na benshi, byatumye ninjira muri uyu mwuga nka rwiyemezamirimo muri wo, uyu munsi company nashinze iri gukora ibikorwa byo gufasha mu kwandika no gukina amafilme “

Ku kibazo cyuko hari abavuga ko uyu mwuga wo gukina amafilme udashobora gutunga umuntu avuga ko bishobora kurenza kugutunga wowe  wenyine bigatunga umuryango wawe.

Aho  atangiriye ibikorwa bye nka nyiri GALAXY  IMAGE  PRODUCTION  mu mwaka wa 2018 avuga ko ibyo abona muri cinema nyarwanda azabisangiza abakiribato abahugura mu bikorwa bifite aho bihuriye na cinema gusa agashimira akarere ka Huye kabafasha mu bikorwa byo gufata mashusho nkaho akenshi mu bikorwa byabo kabatiza aho gukorera no gufatira amashusho, yagize ati

tumaze gushira hanze filme yitwa Drone comedy yaturutse mu bikorwa byacu ikaba yaratangiye kugera kubaturage biciye kuri youtube  dufite ibikorwa byinshi duteganya gusa amarembo arakinguye kubashaka kudufasha”

Kuri ubu abakinnyi n’abakozi babarirwa ku 100 nibo bari muri iyi GALAXY IMAGE PRODUCTION bose bakaba bafashwa nayo mu bikorwa byo kumenya gukina no kwandika amafilime y’uburyo butandukanye

Eric Twahirwa




One thought on “Rukundo Arnold uzwi nka Shaffy, wamenyekanye muri filime nka Ntaheza hisi arishimira urwego cinema nyarwanda igezeho

  1. Karasira fiston

    Nibyo koko uwo musore yarakoze cyane kd bikomeye nakomeze kuko igikorwa cye nicyiza cyane kd na comedy zirimo gukora imiti kbx

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *