Rukara rwa Bishingwe ni muntu ki? Yazize iki?

Iyo havuzwe Rukara rwa Bishingwe, benshi bahita bumva umunyarwanda bwa mbere mu mateka y’u Rwanda wabashije kwica umuzungu . Bibaza uwo muntu wabashije guhangara umukoloni wari ufite ijambo n’ intege mu Rwanda.

Rukara rwa Bishingwe ni mwene Bishingwe na Nyirakavumbi,yavukiye i Gahunga mu Ngoma y’u Burera,kuri ubu ni mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera aho bakunze kwita “Gahunga k’Abarashi”.

Rukara yabayeho ku ngoma ya Yuhi V Musinga, umwami wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1895 na 1931 hakurikijwe igenekereza ry’urutonde rw’Abami bategetse u Rwanda.

Rukara rwa Bishingwe ngo yari umugabo w’igihagararo, ibigango n’igitinyiro nk’uko bamwe mu banditsi b’amateka y’u Rwanda bamubonye babyanditse.

Benshi mu barashi babaye ibyamamare mu ngabo z’i bwami ariko uwamamaye cyane ari Rukara rwa Bishingwe. Yari umwe mu mitwe y’ingabo  zariho ku ngoma ya Yuhi Musinga.

Rukara  akomoka mu ‘’Umuryango w’Abarashi. Kwitwa Karashi byaba byaratewe n’uko ngo  sekuruza yari umukogoto w’umuheto (umuhanga mu kurashisha umuheto.)

Ese yazize iki kugira ngo yicwe

Intandaro yo gupfa kwa Rukara,yabaye gufata iya mbere mu kurwanya Padiri Paulin Lupiyasi bahimbaga Rugigana kubera kwigarura imirima y’abanyarwanda. Uyu mu padiri yamutumyeho kenshi ngo aze amubaze ibyimyitwarire ye, ariko amubera ibamba.  Byageze aho Rukara yemera kwitaba Padiri Lupiyasi bahurira ahitwa kuri Nyabyungo ubu hubatse kiriziya y’Abagatolika.

Bahuriye kuri Nyabyungo Lupiyasi ngo yaramukije Rukara agira ati : « Yambu» kandi ngo iyo ndamukanyo Rukara yarayifataga nk’igitutsi cyo kwamburwa abana.Rukara ngo yamwihanangirije kutazongera kumubwira iryo jambo.  Lupiyasi we abibonamo agasuzuguro amukubita urushyi maze Rukara nawe amuterera ku munigo kugeza anogotse.

Urupfu rwa Padiri Rupiyasi rwateye Rukara guhungira mu Ndorwa ndetse na benshi mu Barashi bahungira i Kongo, mu Bufumbira (Uganda), n’ahandi, bose batinya ko abazungu bazaza guhorera mwene wabo.

Kwerekeza mu Ndorwa Rukara yashakaga kwisunga Ndungutse wari warahigaruriye n’ubwo nawe atari yorohewe na busa n’ubutegetsi bwa Musinga bwamuregaga kubwigumuraho.

Abazungu bamenye ko Rukara yahungiye kuri Ndungutse,  bamusabye kubaha Rukara arabyemera yibwira ko nabo bazamukiza Musinga, wari warahagurukiye kurwanya abigometse ku bwami bwe bose nubwo bitabaye kuko bitabujije umudage Liyetona Goduwiyusi kumutera ku ya 13 mata 1912.

Related image

Ubwo Rukara ngo yabuguzaga na Ndungutse mu rugo, abasilikari b’abazungu bari ku mugambi na Ndungutse baje rwihishwa bamugwa gitumo baramuboha ariko muri uko kumuboha ngo hagwa umwe mu basilikari ahitanwe na Rukara ndetse ngo Rukara yiyambura impuzu ahenera Ndungutse amuvuma ngo ntakime ingoma mu Rwanda.

Image result for Rukara rwa Bishingwe

Nyuma yo gufatwa akabohwa Rukara yajyanywe kunyongerwa mu Ruhengeri aho yarashwe urufaya rw’amasasu.

Ibikorwa bya Rukara byakoze kuri bamwe mu Barashi mbere y’uko Rukara anyongwa ngo yasize ashinganishije abamukomokaho kuko ngo yasabye abazungu bari bagiye kumwica kutazamukorera ku bana n’ubwo ibyo bitabujije ko abakomoka mu nzu y’Abarashi ndetse n’ abari batuye U Burera muri rusange bahuye n’ingaruka zitandukanye .

Nyampeta Abdou-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *