Ruhago: Messi avuga ko atakwiyita umukinnyi wa mbere w’umuhanga ku Isi

Lionel Messi, umukinnyi w’imyaka 30 y’amavuko, ukomoka mu gihugu cya Argentine, akaba akinira ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne n’iy’igihugu cye, ahamya ko atakwiyita umukinnyi wa mbere w’umuhanga muri ruhago ku Isi.

Ibi Messi yabitangaje Paper Magazine, agira ati “Njye ubwanjye ntabwo nakwiyita umukinnyi wa mbere, gusa njye ndi undi mukinnyi,… mu kibuga iyo umukino utangiye twese tuba turi kimwe”.

Messi ubu umaze kwegukana ballon d’Or inshuro eshanu, akaba ahora ahanzwe amaso na za miliyoni z’abafana b’amakipe akinira n’ab’izindi kipe, ubu arimo kwitegura gukina imikino y’igikombe cy’isi izatangira ku wa 14 Kamena 2018.

Avuga ko muri iyi mikino, bazagerageza kwitwara neza afatanyije na bagenzi be bakinira ikipe y’igihugu cyabo ‘Argentine.

Ati “bizaba ari byiza kwitegura neza, mu ijonjora twarahatanye kugeza ku munota wa nyuma,… twebwe ubwacu nitwe tugomba kubaka ikipe yacu igakomera, nk’ikipe iharanira gutsinda ku rwego rumwe n’urw’amakipe nk’u Bufaransa, u Budage, Brezil na Espagne.

Intego ni ugutsinda, Messi arakomeza ati “ Buri gihe intego yacu iba ari ugutsinda, tuzagerageza kugenda gake ariko dukomeye ari nako dutera intambwe mu irushanwa”.

Igihe cyose, iyo uvuze ku buhanga bwa Lionel Messi benshi banahita bamugereranya na Cristiano Ronaldo, ukinira Real Madrid. Aba bombi bakaba bitezweho byinshi mu mikino y’igikombe cy’Isi 2018, benshi bategereje mu minsi icyenda iri imbere.

Lionel Messi, w’imyaka 30 y’amavuko

 

Messi na Cristiano, amakipe y’ibihugu bavukamo yiteguye gukina imikino y’igikombe cy’Isi

 

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *