Rugwiro w’i Huye wiga Primary yegukanye umudali wa zahabu

Brillant Rugwiro Musoni wiga kuri New Vision Primary School i Huye yatsinze amarushanwa y’icyongereza yabereye i Dubai mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Brillant Rugwiro Musoni wiga kuri New Vision Primary School i Huye yabaye uwa 2 mu banyeshuri 150 mu marushanwa y

Uyu mwana w’imyaka 12, wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yabaye uwa kabiri mu banyeshuri 150 bari baturutse mu bihugu 20 byo ku isi.

Aya marushanwa yateguwe n’umuryango w’Abarabu Spelling Bee International, yayitabiriye tariki 25/9 agaruka kuya 30/9, nyuma yo gutoranywa nk’umunyeshuri uzi gutondagura inyuguti zigize amagambo y’icyongereza mu ishuri yigamo, akaba uwa mbere mu mu Ntara y’Amajyepfo, hanyuma akajya guhagararira u Rwanda.

Yajyanye n’abandi banyeshuri 14 bo mu bigo byo mu Rwanda, harimo umwe wiga ku ishuri Well Spring Academy, 12 biga mu ishuri Little bears, ndetse n’undi umwe wo mu ishuri ryisumbuye G.S. Sainte Bernadette ry’i Save.

Rugwiro avuga ko kuba yarabaye uwa kabiri kurwego rw’isi byamuteye ishema. Ati “Maze gutsinda numvise ko nanjye hari icyo nshoboye, nagira n’icyo nimarira.”

Umwarimu wari wamuherekeje ushinzwe guteza imbere ururimi rw’icyongereza muri New Vision Primary School, Innocent Kwizera Gasasira, avuga ko Rugwiro yatahanye igikombe, umudari wa zahabu n’icyemezo cy’ishimwe.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *