Rubyiruko sinifuza ko mwafungwa mutararongora-Kizito Mihigo asohoka Gereza

Nyuma yo gukatirwa imyaka 10 y,igifungo yiteguraga gukora ubukwe,umuhanzi Kizito Mihigo wari umaze imyaka ine n’igice afunze yasohotse muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuri uyu wa 15 Nzeri 2018, nyuma y’imbabazi yahawe na Perezida Kagame asngiza abari aho ubutumwa yageneye urubyiruko “Rubyiruko sinifuza ko mwafungwa mutararongora.”

Image result for Kizito mihigo yafunguwe

Mu magambo yatangarije itangazamakuru akigera hanze mu gitondo cyo  kuwa Gatandatu taliki 15 Nzeri2018, Kizito yagize ati ” Rubyiruko simbifuriza kuzafungwa mutararongora” Arongera yungamo ko agiye kwiyubaka, akanashinga urugo.

Yagize ati “Bigiye gutuma mbonana n’inshuti n’abavandimwe tutari duherukanye. Ngerageze kwiyubaka nanjye nk’umusore ndebe ko nagira umuryango, ngashaka umugore nkarongora nkuko abandi babigenza. Nizere ko namwe mwarongoye (abwira abanyamakuru), sinifuza ko mwafungwa mutararongora.”

Inama Kizito Mihigo agira urubyiruko zifitanye isano n,umushinga w,ubukwe yiteguraga mbere yo gufungwa.Mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Werurwe 2014, Kizito Mihigo yemeye ko afite umukunzi ariko Ntiyatangaje izina rye ndetse akaba yarafunzwe yitegura ubukwe,amakuru agera kuri Celebzmagazine.com avuga ko uwo mukobwa asigaye yibera i Burayi gusa ntawe uzi niba bagikundana cyangwa yarashyingiwe n,undi.

Nyuma y’umwaka umwe  atangaje umushinga w,ubukwe yahise akatirwa imyaka 10 n’Urukiko Rukuru. Ku wa 27 Gashyantare 2015, ni bwo yahamijwe ibyaha bine birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa 14 Nzeri 2018 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140 barimo Umuhanzi Kizito Mihigo wakunzwe na benshi mu bihangano by’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Kizito Mihigo yavutse ku wa 25 Nyakanga 1981. Yavukiye i Kibeho mu Karere ka Karere ka Nyaruguru, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.

Uyu muhanzi yaherukaga kwizihiza isabukuru y’imyaka 37 amaze avutse ku wa 25 Nyakanga 2018.

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *