Rubavu:Umubare munini w’inganda zenga inzoga nta byangombwa zigira

Mu mwaka wa 2016 ubwo hafatwaga icyemezo cyo kugenzura inganda zikora ibinyobwa mu Rwanda mu nganda zirenga 250 basanze 54 gusa arizo zifite ibyangombwa bihagije bizemerera gukora .

Mu mwaka wa 2018 nibwo guverinoma yafashe umwanzuro wo guhagarika inganda zose zitujuje ibyangombwa kugeza igihe zizabibonera ,mu ruzinduko Komisiyo  ya Sena y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano yakoreye mu karere ka Rubavu rugamije kugenzura inganda zikora ibinyobwa, inganda 7 mu nganda 8 zikorera mu karere ka Rubavu nta byangombwa zifite.

Image result for Honorable Rugema MichelHonorable Rugema Michel umuyobozi w’iyi Komisiyo  avuga ko ukuba hari inganda zikora izi nzoga mu buryo yise butemewe n’amategeko ubuyobozi nabwo bubigiramo uruhare ngo kuko nta muntu ushobora gutangira uruganda ubuyobozi bw’akarere cyangwa ubwumurenge butabizi.

Yagize ati”Ntabwo uruganda rushobora gutangira ubuyobozi butabizi birumvikana iyo umuntu aje gukorera mu murenge runaka adafite ibyangombwa by’ikigo cyemewe na leta nka RSB ukamwemerera uri umuyobozi nawe uba ufite ikibazo twabasabye guhagarara maze bashake ibyangombwa.”

Umwe mu bagenzuriwe bagasanga atujuje ibyangombwa we yavuze ko biteguye gukosora ibyavuzwe naba badepite kuko nabo ibyo babanenze babibonaga.Yagize ati “ ibyo iyi komisiyo  yatunenze birimo umwanda , ibikoresho bike n’ibindi byose twabibonye turashaka uburyo duhindura imikorere kugira ngo igihe bazagaruka tuzabe twujuje ibisabwa”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemereye commission ya Sena ko bugiye guhagarika inganda zikora mu buryo butemewe n’amategeko mu gihe batarabona ibyangombwa bibemerera gukora ,gusa nubwo inyinshi muri izi nganda zirafungwa n’imikorere ya rumwe rwagaragaje ko rufite ibyangomwa yanenzwe kuko rukorera hagati mu ngo zabaturage ikintu kitemewe.

Eric Twahirwa-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *