Rubavu:Inka zigera mu ijana zibwe mu mezi atatu 

Aborozi b’inka bo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe  n’ubujura bukorerwa amatungo yabo ko hari abajura bitwikira ijoro maze bakabiba ngo nubwo ubu bujura bumaze igihe kirekire nta muntu numwe urafatwa ,bashyira mu majwi inzego z’umutekano.

Ni ubujura  abaturage bavuga ko bwafashe intera mu mirenge ya Nyakiriba , Busasamana, Cyanzarwe, Nyundo na Rugerero ,nubwo bavuga ko izigera mu ijana ari zo zimaze kwibwa mu karere kose ka Rubavu ngo nta n’imwe irafatwa nubwo iyo zibwe bimenyeshwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Hari amakuru avuga ko izi nka iyo zibwe zijyanwa mu mabagiro zigacuruzwa zabazwe, hari andi makuru avuga ko izi nka iyo zibwe zambunswa mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo ibi byose ntawabihamya,  iyo uganiriye na bamwe mu bibwe izi nka ntibabura kugaragariza ikibazo batewe no kubura inka zabo.

Bagize bati “Urabyuka tugasanga inka zacu bazibye twabibwira ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho, turasaba ubuyobozi bwite bwa leta kudufasha tugahashya aba bajura kuko amarondo yo tubona ntacyo yatumabirira »

Barasaba ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu kubafasha mu guhiga abajura babiba inka kuko  bibtera ubukene.

Ukororera hamwe ni imwe mu nzira ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu busaba abaturage gushyira mu bikorwa mu rwego rwo kurwanya ubu bujura , gusa usanga abaturage batabyumva neza kuko bigoranye kubona aborozi bashyira inka zabo hamwe ngo bazicunge, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye gukora ibishoboka maze buhige abagira uruhare muri ubu bujura .

Image result for Girbert Habyarimana ni umuyobozi w’akarere ka RubavuGirbert Habyarimana ni umuyobozi w’akarere ka Rubavu

Girbert Habyarimana ni umuyobozi w’akarere ka Rubavu  yagize ati Hari uburyo turimo gutegura buzadufasha kurinda aba bajura, gusa turasaba abaturage gukora ibishoboka bagakaza amarondo natwe ni ikibazo kituremereye cyane “

Ubwo twakoraga iyi nkuru hari amakuru yavugwaga ko hari abari bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw’inka bukorerwa muri aka karere, gusa ntitwagize amahirwe yo kumenya icyo bo babivugaho.

Twahirwa Eric-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *