Rubavu:Cyanzarwe bahangayikishijwe no kutagira ivuriro hafi

Abaturage batuyemu Kagali ka Makurizo mu Murenge wa Cyanzarwe,Akarere ka Rubavu babangamiwe no kutagira ivuriro hafi bigatuma bakora urugendo rurerure bajya kwivuza ndetse ngo ibi bituma bamwe barembera mu rugo kuko ngo umuturage ashobora gukoresha itike y’amafaranga 4000 y’urugendo ajya kwivuza.

Abaganiriye na Celebzmagazine.com bavuga ko ikigonderabuzima kiri hafi ari icya Nyakiriba cyangwa icya Busasamana kandi byose bikaba bibasaba amafaranga menshi menshi y’urugendo bakaba basaba guhabwa ikigonderabuzima hafi ,

Bagize bati” iyo umubyeyi afashwe n’inda ahatwegereye ni ku kigonderabuzima cya Nyakiriba aho dukoresha nibura amasaha atatu twihuse tugenda n’amaguru aha tuhahurira n’ibibazo kuko iyo abyariye mu nzira tubihanirwa n’abanyabuzima batubwira ko twamutindanye hari n’abarembera mu ngo bitewe n’uko urugendo ari rurerure turasaba ubuyobozi kutwegereza ivuriro”

Kimwe n’abo baturage, umuyobozi w’umurenge wa Cyanzarwe Kazandebe Hertier, nawe yemeza ko koko urugendo aba baturage bakora ari rurerure ariko kandi ko hari icyizere kuko ubuyobozi bw’akarere buzi icyi kibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu HABYARIMANA Gilbert avuga ko bitarenze uyu mwaka turimo wa 2019, ngo aba baturage bazaba bagejejweho Poste de Sante ibafasha kugabanya urugendo bakoraga bajya kwivuza.Atini umuhigo w’akarere ko muri uyu mwaka ko poste de sante izaba yuzuye muri uriya murenge ndahamya neza ko iki aricyo gisubizo nahita mbaha gusa bashonje bahishiwe” .

Kwihutisha igikorwa cyo gushyira Poste de sante ku rwego rw’akagari aho zitaragera mu rwego rwo kwegereza abaturage Serivise z’ubuzima, ni umwe mu myanzuro 13 y’umwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye i Gabiro mu Karere ka Nyagatare  .

Eric Twahirwa.Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *