Rubavu:Nyuma yo kubyara umwana agahita amukata ijosi yahise ajya kwirega kumujyanama w’ubuzima

Umugore w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu, yabyaye umwana ahita amwica amukase ijosi mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 17 Gicurasi 2018.

Related image

Inzego z’ibanze zatangaje ko uyu mubyeyi wo mu Kagari Rusura, Umudugudu wa Cyamabuye, yatahuwe nyuma yo kumererwa nabi akajya ku mujyanama w’ubuzima wari usanzwe azi ko atwite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Uwimana Epimaque yatangarije Igihe, dukesha iyi nkuru ko nabo batabajwe n’umujyanama w’ubuzima hanyuma bakajya gushakisha umurambo w’umwana, basanze mu nzu mu kadobo.

Ati “Uyu mudamu yari asanzwe atwite noneho arabyara mu ijoro ryakeye umwana amukata ijosi, nuko ajya kureba umujyanama w’ubuzima arimo kurira amubaza aho inda yagiye ntiyamusubiza, yiyambaza ubuyobozi, tumubajije aho umwana ari avuga ko yamutaye mu musarane turacukura turaheba; tugiye mu nzu dusanga umurambo w’umwana mu kadobo.”

Yakomeje avuga ko byatunguranye kuko uyu mugore yari umuturage usanzwe abana n’umwana yari asanganywe. Nta mugabo yagiraga.

Uyu mugore wari umerewe nabi yajyanywe ku Bitaro bikuru bya Gisenyi.

 

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *