Rubavu: Impinduka ku bafite ubumuga bukomatanyije bakuwe mu bigo by’imfubyi

Imiryango yakiriye abafite ubumuga bukomatanyije bakuwe mu kigo cy’imfubyi cya Nyundo, bavuga ko ubuzima bw’abana bwahindutse kubera kubitaho nk’ababyeyi babo.


Uwimana Constance, umubyeyi wita ku bafite ubumuga bukomatanyije bavanywe mu Kigo cy’imfubyi cya Nyudo/Aha ni mu muryango wabakiriye.

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Komisiyo y’igihugu y’abana n’abafatanyabikorwa babo batangije ubukangurambaga bwiswe “Tubarerere mu muryango” mu mwaka wa 2016. Ubwo bukangurambaga bugamije gutuma abana bose bagira uburenganzira bwo kwitabwaho n’umuryango.

Dusingizimana Zacharie uhagarariye ikigo Ubumwe Community Center gifasha abana bafite ubumuga bigishwa imyuga, giherereye mu Murenge wa Gisenyi, avuga ko bafashije abana bafite ubumuga bukomatanyije bakuwe mu kigo cy’imfubyi cya Nyundo babashakira imiryango n’abantu bo kubitaho buri munsi.

Ati: “Abo twafashe ntiwamenya iwabo, nta n’uhazi. Nabo bibonye mu kigo cy’imfubyi. Bari mu kigo cy’imfubyi ntibabonaga urukundo rwa kibyeyi (affection) kubera umubare munini ariko ubu twabashakiye amazu n’abantu babana nabo nk’ababyeyi buri munsi.”

Dusinzizimana akomeza avuga ko mu mazu bakodeshereje aba bafite ubumuga ari ahantu hatuye n’abandi bantu ku buryo babona abaturanyi agira ati: “Ntabwo baba mu bwigunge, abana b’abaturanyi baraza bagakina na bo ku buryo batumva ko bari bonyine.”

Impinduka ziragaragara

Uwimana Constance, umwe mu babyeyi bita kuri aba bafite ubumuga avuga ko kubereka urukundo byahinduye imyifatire yabo ku buryo hari ibyo batakoraga basigaye bazi gukora.

Ati: “N’ubwo aba atabasha kuvuga ngo agaragaze amarangamutima ye, uko kwerekwa urukundo arabikenera. Urebye uko bari bameze baza n’uko bameze ubu ngubu, ni ibintu bitandukanye cyane kuko n’ubwo bafite ubumuga bukomeye, hari ukuntu ubareba ukabona ko bashabutse. Urugero abana 24 twakiriye, ½ cyabo ntibabashaga no kwicara, batabasha kwitamika ariko ubu baricara ku meza bakitamika.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Gilbert Habyarimana avuga ko abana bakirwa mu miryango muri gahunda ya ‘Tubarerere mu muryango’ bakirwa nk’abandi kandi ko iyo hari ikibazo bagize bafatanya n’inzego zibashinzwe kigakemurwa.

Ati: “Tubakira nk’abandi bana kuko baba  bagiye mu miryango yabakiriye. Iyo tubonye agize ikibazo dukorana na komisiyo ibishinzwe y’abana cyangwa y’abafite ubumuga ku buryo ahita yitabwaho.”

Abafite ubumuga bukomatanyije bakiriwe bakaremerwa imiryango bavuye mu Kigo cya Nyundo ni 24 benshi muri bo bafite ubumuga bwo mu mutwe, ubw’ingingo n’ubwo kutavuga.

N’ubwo imibare y’Akarere ka Rubavu itagaragaza neza abafite ubumuga bukomatanyije bakiriwe mu miryango, ibarura ryakozwe muri aka Karere muri 2011 ryerekanye ko abagera kuri 3,973 bafite ubumuga muri rusange.

Mu masezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’abafite ubumuga, ingingo yayo ya 7 ivuga ko Ibihugu byashyize umukono kuri aya masezerano bigomba gufata ingamba kugira ngo abana bafite ubumuga bagire uburenganzira bwose bwa muntu n’ubwisanzure bw’ibanze mu buryo bungana kimwe n’abandi bana.

Naho ingingo yayo ya 19 igashimangira ko Ibihugu byashyize umukono kuri aya masezerano byemera uburenganzira bungana bw’abantu bose bafite ubumuga bwo kuba mu mu ryango, bakagira amahitamo nk’ay’abandi, kandi bigomba gufata ingamba zikwiye mu gufasha abantu bafite ubumuga gukoresha ubu burenganzira no kugira uruhare rukwiye mu muryango.

Gahunda ya ‘Tubarerere mu muryango’ yatumye abafite ubumuga bukomatanyije bitabwaho by’umwihariko.

Abafite ubumuga nabo bafite uburenganzira bwo kwitabwaho mu muryango.


Uwimana Constance, avuga ko ubuzima bw’aba bafite ubumuga bukomatanyije bwahindutse kubera kubereka urukundo.

 

 

Theoneste Niyikiza

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *