Rubavu: Imirire mibi n’igwingira ry’abana biterwa n’ubukene bukabije

Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge ya Rugerero na Kanama yo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko babayeho mu bukene bukabije ku buryo bitera abana babo kugwingira gukomoka ku mirire mibi. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwatangije gahunda yo kubaza abaturage igikenewe n’uruhare rwabo ngo bikure mu bukene bukabije.

Abana bagaragaza imirire mibi no kugwingira bahawe amata na biswi mu kurwanya iki kibazo.

Bamwe mu batuye muri Kanama bari muri gahunda yo kutanga amata mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, bavuze ko bishimiye kuba ubuyobozi bwabegereye bukabasobanurira uko bakwiye kwita ku miririre y’abana ngo kuko basanze hari n’ibidasaba ubushobozi buhambaye.

Nsanzabaganwa Bernard yagize ati: “Ni byiza kuko ubu tugiye gushyira mu bikorwa ibyo batwigishije. Namenye ko kuba umuntu akennye no kutabona indyo yuzuye bitandukanye kuko hari ibiribwa dusanzwe tweza hano iwacu ariko ntitwari tuzi uko twabikuramo indyo yuzuye.”

Mukakamanzi Esperance we avuga ko bagiye kuva mu bukene kuko ubuyobozi bwimanukiye bukabegera kandi bukabigisha.

Akagira ati: “Iyo ubuyobozi bwahagurukiye ikintu kirashoboka rwose. Njyewe numva icyo bansaba gukora cyose nk’uruhare rwanjye ngo mve mu bukene nagikora.”

Abo mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Rugerero, Umudugudu wa Nyantomvu, baganiriye na Clebzmagazine.com, bavuze ko babayeho nabi ku buryo no kubona ifunguro bibagora.

Gasirikare ati: “Tubayeho nabi, kubaho ni ubushobozi bw’Imana gusa. Nta buvugizi tugira, kuba tubayeho nabi birumvikana ko n’abana bacu barya ibyo babonye.”

Mukeshimana, umubyeyi utuye muri uyu Mudugudu avuga ko batabona ubufasha butangwa na leta mu kurwanya imirire mibi uretse kubyumva ahandi. Aba bose bavuga ko bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe, bagasaba Leta kubafasha kwivana mu bukene.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, bwana Habyarimana Gilbert avuga ko muri rusange akarere gafite imiryango isaga ibihumbi 14 iri mu bukene bukabije ndetse buri muryango wasabwe kugaragaza ibyo ukeye kugira ngo bafashwe bave mu bukene.

Ati: “Abagaragara ko bari inyuma kurusha abandi, bari mu bukene bukabije, buri muryango twagiye tuwusaba kugaragaza ibyo ukeneye kugira ngo ufashwe kuva mu bukene. Barabigaragaje ndetse bagaragaza n’uruhare rwabo.”

N’ubwo Leta imaze gushyira ubushobozi bwinshi mu gufasha abakigaragara ko bakiri inyuma mu mibereho ugereranyije n’abandi, uyu muyobozi agaragaza ko abaturage bakwiye kureka umuco mubi wo kumva ko umuntu ahora afashwa imyaka igahita indi igataha atarava mu bukene.

Ati: “Hari umuco mubi wagiye uza ukagenda wiyubaka, aho umuntu afashwa umwaka wa mbere, uwa kabiri, uwa gatatu, imyaka icumi ikaba yashira agifashwa. Gahunda ihari ni ukugirana amasezerano nabo kugira ngo bahabwe iby’ibanze bakeneye ariko nabo basabwe kugira ubushake bwo kubibyaza umusaruro kugira ngo bave mu bafashwa tujye no ku bandi bakibabaye.”

Akarere ka Rubavu kari ku mwanya wa 26 mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana aho kari ku kigero cya 46%. Naho abari mu bukene bukabije basaga ibihumbi 14, ari nayo mpamvu ituma abana bagira imirire mibi no kugwingira.

Umwanzuro wa 5 w’Inama y’umushyikirano yabaye kuwa 13-14, Ukuboza 2018 ugira uti “Guhuza igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa mu nzego zose bireba hagamijwe kwihutisha gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana.”

Ingingo ya 19 y’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, ivuga ko umwana afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi Banyarwanda na Leta, bitewe n’ikigero n’imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga. Ingingo ya 21 igashimangira ko Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bwo kugira ubuzima bwiza.

Niyikiza Theoneste—Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




One thought on “Rubavu: Imirire mibi n’igwingira ry’abana biterwa n’ubukene bukabije

  1. Faustin

    I am From Rubavu. I was born in Munanira Kabakora harya kuri Beralirwa ku mashyuza. Navuye mu Rwanda niyAvanntura nizeye ko Iman inyumva. Nashoboye kuba hanze na nubu ndetse byo abanfga Urwanda bita Promise Land RSA. Ndi aha ngaha for 15 and more years as a refugee. I understand that President Paul Kagame is figting hard the pauverty disease! If He does not as I xcan hear in the Media, then the MEDIA needs to be questioned! I trust that Kagame is doing well. Why are you calling him hungry in Rwanda where I was born in GIsenyi RUbavu whi has never lacked food? If youy pray for Our P[resident Kagame Paul, I am sure the Rwandan people in Rwandan Land can be healed of Pauverty , diseases, …. PLease read EL K WAY’s Social REsponsibility Measurement on google by Faustin M NDIKUMANA. IT can heal Gisenyi Rubavu, it can hela RWanda, it can heal Africa and world. Overcome POVERTY DISEASE and conquer the mental of Slavery by only LOve. Faustin m Ndikumana

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *