Rubavu: Hari abariye inguzanyo ya VUP bayitiranyije n’inkunga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bukirwana no kwishyuza  arenga miliyoni 152 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe abatishoboye nk’inguzanyo ya VUP bo bakayitiranya n’inkunga bakayarya.

Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mu kiganiro n’Abanyamakuru.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu kuwa 21 Ukuboza 2018, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru.

Yagaragaje ko ari ikibazo gikomeye kuko uko abahawe inguzanyo bishyura ari nako zihabwa abandi bugarijwe n’ubukene ngo nabo babashe kuzamuka.

Yagize ati: “Aba ni abayahawe bakayitiranya n’inkunga bakirira bisanzwe.ku buryo dufite ikibazo cyo kuyagaruza ngo ahabwe abandi.”

Muri Rubavu hari haratanzwe inguzanyo za VUP zigera kuri miliyoni 790,803,726. Muri aya mafaranga hamaze kwishyuzwa bigoranye, miliyoni 638 hakaba hasiga miliyoni zirenga 152.

Inguzanyo za VUP ni inguzanyo zihabwa abatishoboye bakazihabwa mu buryo bworoshye no ku nyungu ntoya kugira ngo binjire mu bikorwa byunguka, bizamure bashingiye kuri ayo mafaranga ariko banayasubize kugira ngo agere ku bandi.

Ubuyobozi kw’Akarere ka Rubavu busaba abahabwa inguzanyo za VUP kuzibyaza umusaruro kuko aba ari uburyo bwo kubaremera, bukanashishikariza abazihabwa kwimakaza umuco wo kwishyura, kugira ngo aya mafaranga agere no ku bandi.

Uretse gutanga inguzanyo muri VUP, abatishoboye bageze mu za bukuru bahabwa amafaranga yitwa ay’ingoboka angana n’ibihumbi 7,500 F buri kwezi naho abagifite imbaraga bagahabwa imirimo mu bikorwa by’imirimo y’amaboko nko gukora amaterasi n’ibindi.Ibi byose bigamije gufasha abatishoboye guhera kuri ubwo bufasha bakazamura urwego rw’imibereho yabo.

 

Theoneste Niyikiza—Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *