Rubavu:Bahagaritse imwe mu mihango n’imigenzo ya kiriziya kubera Ebola

Imwe  mu migenzo ya Kiliziya Gatolika mu gihe cya Misa harimo  guhana  amahoro ya Kristo bahoberana buri wese akabikora na mugenzi we umwicaye iruhande akamubwira ati ‘akira amahoro ya Kristo!’ Kimwe n’uko iyo bageze mu gice cyo guhazwa (kwakira umubiri wa Kristo) hari abafungura akanwa, padiri cyangwa undi uri guhaza agafata ukarisitiya akamutamika. mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kiri mu bihugu by’ibituranyi by’Urwanda

Related image

Gahunda yo guhagarika iyi migenzo muri Kiliziya Gatolika mu gihe cy’ibitambo bya Misa yatangiriye muri Diyosezi Gatolika ya Nyundo iherereye mu Karere ka Rubavu, dore ko kanakora ku mupaka ugahuza na Goma agace ka RDC kibasiwe na Ebola muri iyi minsi.

Amakuru dukesha iyobokamana.com ngo Ibi byatangajwe n’igisonga cya Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Nyundo, Nsengumuremyi Jean Marie Vianey, ubwo yagaragazaga ingamba Kiliziya Gatolika yafashe, mu nama yabereye i Rubavu kuri uyu wa Mbere taliki ya 5 Kanama 2019, iyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba.

Mgr Nsengumuremyi Jean Marie Vianey yavuze ko mu ngamba bafashe harimo no kubwira Abakiristu ko mu gihe cyo guhana Amahoro mu gitambo cya Misa bitari ngombwa ko ukora ku muntu, kandi amahoro akayabona utamwanduje.

Mgr Nsengumuremyi Jean Marie Vianey yavuze ko amadini nayo yakomeza kwigisha abayoboke ko bagomba kwirinda Ebola mu buryo bwose bushoboka, cyane birinda guhazwa ku rurimi no gukoranaho kuko iyi ndwara ishobora guhererekanwa muri ubwo buryo.

Yagize ati “Nk’ubu ngubu kubyerekeranye n’abaza mu misa,ni urugero rwa mbere kubabwira y’uko guhazwa ku rurimi ari ibintu bishobora kubashyira mu kaga, ibyo biroroshye kubibabwira kandi bikanahagarikwa.

Icyorezo cya Ebola cyamaze gusatira ibice bihana imbibe n’u Rwanda nk’umujyi wa Goma muri Congo, bihangayikishije cyane inzego zinyuranye z’u Rwanda, aho abayobozi batandukanye bahagurukiye ubukangurambaga mu baturage bugamije kubashishikariza icyatuma iki cyorezo kinjira mu gihugu.

Kugeza ubu abantu basaga 1800 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri Kamena umwaka ushize

Eric Twahirwa

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *