Ronaldinho agiye gukorana ubukwe n’abagore babiri icya rimwe

Umunyabrazil wabaye ikirangirire muri ruhago, Ronaldinho aravugwaho kubana n’abakunzi be babiri Priscilla Coelho na Beatriz Souza aho batuye mu nzu y’uyu mugabo y’akataraboneka iherereye i Rio de Janeiro ndetse ngo barateganya gutera intambwe yo kurushinga muri Kanama uyu mwaka.

Ronaldo de Assis Moreira wamamaye nka Ronaldinho, ibinyamakuru byo muri Brazil bivuga ko ubukwe bwe n’aba bakunzi be buzaba mu birori bwite (private ceremony) bizabera muri iyi nyubako ye y’agaciro ka miliyoni 5 z’amapawundi.

Muri Brésil gushaka abagore babiri (bigamy) ntabwo byemewe n’amategeko ndetse ubikoze ashobora guhanishwa igihano cy’imyaka 6 y’igifungo, ariko birashoboka ko ubukwe nk’ubwo buba nk’ibirori hamwe n’abagore babiri ariko ntibyezwe nk’ubukwe bwemewe n’amategeko (mariages officiels).

Ronaldinho na Priscilla(ibumoso) na Beatriz abageni be babiri

Umubano wa Ronaldinho na Beatriz bivugwa ko waba waratangiye mu 2016 ariko kandi uyu mugabo wahoze ari umukinnyi w’akataraboneka ntibyamubuza gukomeza inzira y’urukundo rwe na Priscilla bari bamaze igihe kinini bakundana. Bivugwa ko aba bakunzi be bombi babona asaga amapawundi 1500 ( asaga 1, 716,000frw) yo gukoresha ibyo bifuza.

Ronaldinho kandi ngo agenera aba bakunzi be iteka impano zisa, yewe ngo n’imibavu abagurira iyo yagiye mu mahanga iba ihumura kimwe. Muri Mutarama umwaka ushize ngo ni bwo kabuhariwe yasabiye icya rimwe aba bakobwa ko bamubera abagore, maze abambika impeta (bagues de fiançailles) nk’uko umwanditsi Leo Dias w’ikinyamakuru O Dia cy’iwabo muri Brazil yabitangaje.

Ronaldinho nyuma yo kuba kabuhariwe mu kibuga, yaba agiye no kwesa akandi gahigo

Mushiki wa Ronaldinho, we udakozwa ibyo kuba musaza we yashaka abagore benshi yavuze ko atazitabira ubukwe bwabo nk’uko inkuru ya Dias ibivuga.

Cyakora mu bihe bishize ubwo hasohakaga ibihuha by’uko uyu mukinnyi wamamaye yaba yambitse impeta abakobwa babiri, yifashishije imbuga ze nkoranyambaga arabihakana. Icyo gihe Ronaldinho yanditse kuri Twitter ati “Ntimwizere ayo makuru, umunsi nzarambagiza nzabamenyesha.”

Nyamara nubwo yari yabihakanye, amakuru y’ibirori bitegerejwe mu mezi ari imbere akomeje gufata intera, aho ibinyamakuru byo muri Brezil byanamaze gutangaza ko umuhanzi w’umunya-Brezil, Jorge Vercillo usanzwe ari umuturanyi wa Ronaldinho ari we wemejwe nk’uzasusurutsa ubukwe mu buryo bwa muzika.

                                                                               Ronaldinho n’abageni be

Aba bakobwa bombi Priscilla na Beatriz bakomoka mu mujyi wa Belo Horizonte, aho Ronaldinho yakiniye ari muri Atletico Mineiro akanayihesha igikombe cyayo cya mbere mu mateka cya Copa Libertadores mu 2012.

Nubwo kugeza ubu Ronaldinho ataremeza ku mugaragaro imibanire ye n’aba bakunzi be, bombi bamuherekeza mu bikorwa bitandukanye hafi ya byose yitabira hirya no hino.

Muri Werurwe uyu mwaka ubwo yari mu Buyapani hamwe n’itsinda rye ry’umuziki wa samba, yashyize kuri Instagram ye amafoto n’amashusho ari kumwe n’aba bakobwa. Nyuma y’icyumweru kandi bongeye kugaragara bari kumwe mu murwa mukuru Brasilia aho uyu wahoze abica bigacika muri ruhago wari ufite gahunda yo kuba yakomereza ubuzima bwe muri politike kimwe na mugenzi we Romario, yari yajyanye n’ishyaka ry’abarepubulike bo muri Brezil(PRB).

Ronaldinho we yabanje guhakana aya makuru ariko bikomeje kuvugwa ko ubukwe ari mu kwa 8

Mu kwezi gushize kwa Mata, bamwe mu bo mu muryango wa Priscilla bifuje kubonana n’uyu mukinnyi nyuma y’amakuru yari yasohotse avuga ko uyu mukobwa ari umwe muri babiri bakundana na Ronaldinho.


Ronaldinho ngo asanzwe yibanira n’aba bamikazi b’umutima we

                                               Ronaldinho yabaye umunyabigwi muri ruhago

Umwe mu nshuti z’uyu muryango yabwiye ikinyamakuru Extra cyo muri Brazil ati “Barababaye kubera ko bavumbuye ko buri mpano ahaye Priscilla, ayiha n’undi mukobwa.”, uyu yongeyeho kandi ko ibi bihangayikishije bikomeye umuryango kubera isura y’uyu mukobwa wari ugiye no kwirukanwa mu kazi ke kubera ibyo.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *