Rocky Kirabiranya uzwi mu “Dusobanuye” yandagaje Federation ya Sinema nyarwanda

Mu gihe gito Federasiyo ya cinema nyarwanda isohoye itangazo bavuga ko badashaka ko mu Rwanda hakomeza gucuruzwa Film z’ udusobanuye, impamvu nyamukuru batanze ngo ari ukwamagana ikorwa n’ icuruzwa zayo ma film asobanuye.Rocky Kirabiranya uhagarariye abasobanura yahakanye ko batazahagarara.

Ku bwa Rocky ngo ibyo federasiyo ivuga ni nko kuvuga ngo bahagarike umuceri kugira ngo ibirayi bigurwe cyangwa nka Ferwafa ikavuga ngo bahagarike imikino yo mu Bwongereza kugira ngo turebe shampiyona y’ u Rwanda.

 

Muri iryo tangazo banditse bagira bati:”Federasiyo ya Sinema mu Rwanda yongeye kubamenyesha ko ikorwa n’ icuruza ry’ Udusobanuye binyuranyije n’ amategeko arengera abahanzi mu Rwanda ndetse n’ amaserezerano mpuzamahanga yerekeranye n’uburenganzira bw’ abahanzi u Rwanda rwasinye cyane cyane ko ababikora baba barabiherewe uburenganzira n’aba nyir’ibihangano.

Muri iri tangazo bavugamo ko ikorwa n’icuruzwa ry’udusobanuye bitemewe mu Rwanda kuko binyuranyije n’amategeko agenga abahanzi.

 

Bakomeza bavuga ko byagaragaye ko ikorwa n’ icuruzwa ry’ Udusobanuye byangije kandi bikomeje kwangiza isoko rya Film Nyarwanda mu gihe abahanzi bo ubwabo bahagurukiye guteza imbere film mu rwego rwa Made in Rwanda, ngo ni muri urwo rwego Federasiyo ya Sinema mu Rwanda yamaganye uwo muco umaze gufata intera ndende mu buryo bubangamiye iterambere rya film Nyarwanda.
Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Kwezi Jean ukuriye iyo Federasiyo byemezwa na Sosiyete Nyarwanda y’ Abahanzi ‘RSAU’.

Uwizeye Marc uzwi ku izina rya “Rocky Kirabiranya” akaba na Vice Perezida wa Koperative y’ Abasobanuzi ba filimi mu Rwanda aganira na Umuseke dukesha iyi nkuru, yavuze ko hari itegeko rya UNESCO ribemerera kuba izo Sinema bazigeza ku Banyarwanda ngo rero ibyo Federasiyo ivuga sibyo kuko babikora byemewe n’ amategeko.

Rocky akomeza agira ati”:Ikindi Federasiyo ya Sinema mu Rwanda iri ‘local’ ishinzwe film Nyarwanda sinzi impamvu bativuganira bakiha akazi ko kuvuganira Hollywood,Bollywood……Abo biyo barabizi ko Sinema zabo tuzishyira mu kinyarwanda kuko icyo dukora ni ‘Dubbing’ nk’ikorwa mu bindi bihugu nubwo itaragera ku rwego nk’ urwo mu Bufaransa.

Rocky kandi yakomeje avuga ko nta muntu wemerewe kubabuza gusobanura izo film ngo keretse ari ba nyirazo, aho yemeje ko ibyo Federasiyo ivuga ari ubujiji ngo bahagarike agasobanuye nibwo film zabo zizagurwa, dore ko we abona ari nko kuvuga ngo bahagarike umuceri kugira ngo ibirayi bigurwe cyangwa nka Ferwafa ikavuga ngo bahagarike imikino yo mu Bwongereza kugira ngo turebe shampiyona y’ u Rwanda.

Ni mu gihe ngo agira inama Federasiyo ya Sinema yo gukora film zifite ireme ngo kuko Abanyarwanda barasobanutse ntibagura ibyo babona ko bisondetse, ikindi kandi ngo Federasiyo nishyire imbaraga mu kuvugira Sinema Nyarwanda ishake n’icyayiteza imbere aho gushyira imbaraga mu kuvugira abo ba Hollywood n’ ahandi, asoza abwira abakunzi babo gutuza ngo kuko agasobanuye bazakomeza kugakora kandi ko byemewe no mu bindi bihugu.

Hagenimana Thierry-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *