Robert Mugabe yibwe ikofi yarihunitse ibihumbi by’amadorali y’Amerika

Abantu bagejejwe mu rukiko muri Zimbabwe,bararegwa kurigitisha ikofi y’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yarihunitse arenga $150,000 (£117,600).

Inkuru dukesha BBC, ivuga ko abantu batatu barimo n’umugore Constantia Mugabe wahafi mu muryango wa Robert Mugabe nk’uko bitangazwa n’igisirikare.

Uyu mugore Constantia Mugabe bivugwa ko ariwe wari utunze ifunguzo z’inzu ya Mugabe yubatse ahitwa  Zvimba  hafi y’umujyi wa Harare ngo yafatanyije n’abashinzwe gukora isuku muri iyi nzu biba amafaranga y’umukambwe.

Aba bose bagejejwe mu rukiko bafashwe nyuma yo kugura amazu n’imodoka bihenze cyane. Uwavuga ko umuryango wa Mugabe uri mu kaga ntiyaba yibeshye. Ni mu gihe n’umugorewe Grace Mugabe akurikiranywe n’inkiko nyuma yo gukubita  witwa Gabriella Engels.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *