Rihanna yongeye kugaragara ari mu munyenga w’urukundo n’umuherwe w’umwarabu

Mu kwezi gushize nibwo byari byatangajwe ko umuhanzikazi Rihanna yatandukanye na Hassan Jameel, umuherwe w’umwarabu bari bamaze iminsi bakundana, none bongeye kugaragara bari kumwe mu munyenga w’urukundo.

Ku wa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2018, nibwo Hassan Jameel yagaragaye mu munyenga w’urukundo na Rihanna ku mwaro w’i Puerto Vallarta muri Mexico.

Muri Kamena 2017, nibwo Rihanna yagaragaye ari kumwe n’uyu muherwe bwa mbere, ubwo bari batemberanye muri Espagne.

Uyu Hassan Jameel ukomeje kuvugwaho kuba mu rukundo na Rihanna, ni umusore w’imyaka 32, akaba ari nawe uzazungura imitungo y’umuryango we irimo ikompanyi ikomeye ku isi ikora imirimo itandukanye irimo no gucuruza imodoka zo mu bwoko bwa Toyota muri Saudi Arabia, u Bushinwa, u Bwongereza n’ibindi bihugu bitandukanye.

Bivugwa ko imitungo uyu mukunzi mushya wa Rihanna azazungura ibarirwa muri miliyari 5 z’amadolari.

Rihanna n’umukunzi we Hassan Jameel bari mu munyenga w’urukundo i Puerto Vallarta muri Mexico

 

Source Photos: Dailymaily

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *