Rihanna yadukanye umwambaro w’inkweto udasanzwe-Ihere ijisho amafoto

Uko iminsi yicuma niko ibyamamare ku isi bazana udushya bigahinduka ubuzima busanzwe bwa benshi mu rubyiruko n’ababafata nk’indorerwamo,iyi nshuro umuhanzikazi Rihanna ukomoka muri Amerika yadukanye ubwoko budasanzwe bw’inkweto gusa haribazwa niba nk’ubusanzwe abenshi bazaziyoboka dore ko zigoye kuzigendera.

Uyu muhanzikazi usanzwe arangwa n’udushya,nk’uko tubikesha ibinyamakuru byo muri Amerika ngo yatunguye abenshi ubwo yacomokaga mu modoka yambaye inkweto zitangaje bamwe ndetse babanza kugira ngo yambaye umufuka wa parasitiki.

Mu rurimi rw’Icyongereza izi nkweto zitwa ‘Plastic Wrapped Pumps’ zikaba zarakozwe na  Jimmy Choo.

Ese wowe munyaburanga ukunda ibigezweho witeguye kurimba uzambaye?

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *