Rihanna aricuza cyane ku bw’ikariso yigeze kwambara– AMAFOTO

Rihanna umukobwa w’imyaka 30 y’amavuko, avuga ko mu buzima bwe, azahora yicuza kubera ikariso yigeze kwambara ifite umushumi uca hagati mu gitsina cye.

Iyo kariso, Rihanna yayambaye mu mwaka wa 2014, ubwo yitabiraga ibirori bya ‘CFDA Fashion Awards” aho yari yambaye ikanzu ndende, ibonerana cyane.

Ikinyamakuru Metro, gitangaza ko Rihanna asubiza ubwenge bwe inyuma mu bihe byashize, ntiyite ku buzima bundi yaciyemo, gusa akagaragaza ko iyo kariso ituma yicuza kuba yarayambaye, ariko ntagaragaza ingaruka yaba yaramugizeho.

Yagize ati “narinyikunze,… mutekereze namwe ikanzu ya CFDA kuyambara ugashyiramo akarega ‘soutien-gorge’ narayiretse, mpitamo kwambara ikariso ‘string’ itabasha kumpambira no kugaragara, Iki nicyo kintu nzahora nicuza mu buzima bwanjye”.

Uku kwambara ikariso ya string ifite agashumi gato gaca hagati mu gitsina, ndetse no kuba atarigeze yambara akarega k’amabere, aho mu ikanzu yari yambaye imoko zayo zagaragaraga, ibi ngo bimutera kwicuza. Rihanna atangaje ibi mu gihe hari hashize igihe atavugwa mu binyamakuru cyane, aho ubu binavugwa ko yaba yarashwanye n’umukunzi we w’umuherwe, ukomoka mu Barabu.

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko ugushwana kwabo, kwaturutse ku kuba Rihanna abona uyu musore mu ishusho yo ‘kubaka urugo’.

Rihanna n’ikanzu ibonerana, yambaye n’ikariso ifite agashumi gato gaca mu gitsina




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *