Riderman yavuze icyazanye agatotsi mu mubano we n’abari ishuti M-Izzo na Neg G The General

Imyaka ibaye myinshi Riderman atavuga rumwe n’abari inshuti ze M-Izzo na Neg G The General benshi batamenye impamvu.Riderman yahamirije itangazamakuru ko byatewe n’imico yabo yabonaga idahuye n’uburyo yashakaga gutwaramo ubuzima bwe.

Riderman yavuze icyazanye agatotsi mu mubano we n’abari ishuti M-Izzo na Neg G The General

Riderman yabwiye itangazamakuru ko hari abantu bamwe barimo M-Izzo ndetse na Neg G The General babanye igihe kinini akaza kwitandukanye nabo kubera imico yabonaga idahuye n’uburyo ashaka gutwaramo ubuzima bwe.

Yabanje kubazwa icyo yavuga ku kuba Neg G ari kugororerwa Iwawa, undi mu gusubiza ati “Umuntu asarura icyo yahinze ntabwo ari njye wabivuze ni abantu babivuze, nibyo navugaga n’ubundi ushobora kugendana n’umuntu ejo akagushyira mu bintu nawe ukazisanga uri muri ibyo bintu mu buryo bumwe cyangwa ubundi, hari byinshi ntavuga nkwiye kugumana mu mutima wanjye.”

Yakomeje avuga ko yabanye n’abantu bafite imyitwarire idahwitse bikamugiraho ingaruka agafata icyemezo cyo kurekana nabo.

Riderman na Neg G The General

Ati “Nabanye n’abantu bafite imyitwarire mibi, nanjye mu buryo bumwe cyangwa ubundi bingiraho ingaruka ngera aho mfata icyemezo cyo kuva kuri izo nshuti nkajya kure y’ibyo bintu.”

Abajijwe amakuru ya M-Izzo batanyije byinshi mu muziki birimo no kwegukana irushanwa rya PGGSS.Ati “ Duheruka kuvugana nko mu myaka itanu ishize niryo zina ntabwo nari mperutse kuryumva nta nimero ye nkigira ntabwo ari umujinya ahubwo ni amahitamo. Iyo ubanye n’umuntu ukamubonamo gahunda mbi uramureka. Umuntu mubana iyo ubonye akujyana mu nzira mbi uramureka ugakomeza iyawe nawe agafata iye. Buri wese agira umurongo agenderamo, njye iyo nsanze tudahuje ndakureka.

Ni nyuma yuko umuraperi M-Izzo wamenyekanye cyane kubera gufasha Riderman mu bitaramo baririmbana, yaherukaga gufata umwanzuro  wo kutazongera kugaragara ari kumwe n’uyu muhanzi mugenzi we ku rubyiniro.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *