Riderman azataha ubukwe bwa M-Izzo babanye nk’injangwe n’imbeba?

Muri Nzeri 2019 umuraperi M-Izzo aritegura ubukwe  na Clarisse,mu gihe gito asakaje ubutumire haribzwa niba Riderman bafatanyije mu by’umuziki ubu babanye nabi azabutaha.

Image result for Riderman na M IZZOM Izzo

M-Izzo yashyize hanze integuza y’ubukwe bwe kuri uyu wa Gatandatu abwira inshuti ze kwandika itariki ya 14 Nzeri 2019 kuko aribwo azakora ubukwe akemeranya kubana akaramata n’umukunzi we.

M-Izzo yakoranye bya hafi n’umuraperi Riderman baba n’inshuti z’akadasohoka ariko nyuma baza kwangana urunuka ku buryo uyu munsi nta n’umwe uvugisha undi haribazwa niba Riderman azataha ubu bukwe.

M-Izzo yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Kamugi’, ‘Nayataye’, ‘Inkweto’, ‘Amakuru’ n’izindi nyinshi.

Image result for Riderman na M IZZORiderman

Twabibutsa ibi nanone biheruka hagati y’abagize Urban Boys.Ubwo Safi yakoraga ubukwe Nizzo ntiyabutashye,Humble Jizzo akoze ubukwe Safi ntiyabutaha.

Ihogoza Sandrine

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *