RIB ikomeje gushakisha ukekwaho Kwica Umunyamideli Alexia Uwera Mupende.

Inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umunyamideri Alexia Uwera Mupende, yamenyekanye ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki  08 Mutarama 2019.Birakekwa ko Antoine Niyireba wabakoreraga ari we wamwishe amukase ijosi. Hari n’andi makuru avuga ko yabanje kumusambanya. Inzego z’umutekano zikomeje gushaka uyu Niyireba wanahise atoroka n’abandi baba babigizemo uruhare.

Niyireba ukekwaho kwica Alexia akomeje guhigwa bukware n’inzego z’umutekano.

Irangamuntu y’uyu Niyireba Antoine (ukekwa) iri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza ko yavutse tariki 19 Werurwe 1996, naho irangamuntu ayifatira mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mubuga.

Ikinyamakuru IGIHE cyagiranye ikiganiro n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, ahamya ko uyu mukozi wo mu rugo ari gushakishwa.

Ati “Hari ibiri gukorwa kuko nyuma y’aho amakuru amenyekaniye inzego zose zihutiye kugerayo, hegeranywa ibimenyetso hanyuma batangira gukurikirana. Harakekwa ko yaba yishwe n’umukozi wo mu rugo.”

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, uyu musore wahise acika yari ataraboneka ariko hari gukorwa iperereza rigamije ngo atabwe muri yombi.

Modeste ati “Yabuze ariko hatangiye ibikorwa byo kumushakisha no gukora ibisabwa kugira ngo ikurikiranacyaha rikomeze.”

Ubugenzacyaha buvuga ko butaramenya imibanire yari iri hagati y’aba bombi cyangwa se icyaba cyateye Niyireba kwica Mupende kuko nta wundi muntu wari uhari biba.

Mbabazi yongeyeho ati “Uko yari abanye n’umukozi twe ntabwo twahita tubimenya aka kanya. Icyo bapfuye ni umwe muri bo wakitubwira kuko nta wundi muntu wari mu rugo. Nibo bonyine bari bahari, abandi bo mu muryango ntabwo bari bahari.”

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu amakuru yatangiye gucaracara ku mbuga nkoranyambaga, avuga ukekwa yatawe muri yombi ariko Polisi y’u Rwanda iyanyomoza ivuga ko batarafatwa.

Alexia Mupende w’imyaka 35 yateganyaga gukora ubukwe n’umukunzi we witwa Allan Rwamo Kweli, tariki ya 16 Gashyantare 2019 n’impapuro z’ubutumire zari zaramaze kujya hanze.

Yatangiye kumenyekana mu by’imideli mu 2012 ubwo yatsindaga irushanwa rya Rwanda Premier Model Competition.

Mbere yaho mu 2006 yaje mu bakobwa batandatu ba mbere mu marushanwa ya Face of Africa ari nabyo byamwinjije ku ruhando rw’abanyamideli mu myaka itandatu yakurikiyeho.

Yagiye yitabira ibikorwa by’imideli bikomeye ku Isi nka Dubai Runway Season II. Yakoranye n’abahanzi b’imideli bakomeye barimo Modupe Omonze, Shaleen Cheah, Helen Couture, Si Fashion Galerie na Khalid Al Ayoub.

Abamuzi bavuga ko yari umuntu ukunda kumurika imideli, akunda abantu kandi agashyira imbere gusenga.

Alexia Mupend na Allan Rwamo Kweli, bateganyaga ubukwe tariki ya 16 Gashyantare 2019.

Src: Igihe




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *