RGB yasohoye ubushakashatsi yakoze ku bipimo by’Imiyoborere mu Rwanda

Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2018, ubushakashatsi bwa 2017, rwakoze bugaragaza ibipimo by’Imiyoborere mu Rwanda.

Icy’umutekano n’ituze rusange nicyo cyaje ku isonga ku kigero cya 94.97 % bivuye kuri 92.62 % mu mwaka wa 2016.

Inkingi ijyanye no Kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yagize amanota 83.72%, yasubiye inyuma ho amanota -2.84% kuko ubushize yari ku manota 86.56%.

Inkingi ijyanye n’ Ubwisanzure mu bya politike n’uburenganzira bw’abaturage yagize amanota 83.83%. Yazamutseho amanota +2 kuko ubushize yagize amanota 81.83%.

Inkingi ijyanye n’ Ubuyobozi bushingiye ku mategeko yagize amanota 83.68. Yazamutseho amanota +4 kuko ubushize yagize amanota 79.68%.

Inkingi ijyanye n’ Iterambere ry’ubukungu yagize amanota 78.04. Yazamutseho amanota +1.22 kuko ubushize yagize amanota 76.82%.

Inkingi ijyanye n’ imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza yagize amanota 76.79. Yasubiye inyuma ho amanota -0.22. kuko ubushize yagize amanota 76.48%.

Inkingi ijyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage yagize amanota 75.55%. Yazamutse ho amanota +0.67%. kuko ubushize yagize amanota 74.88%.

Inkingi ijyanye n’Ireme ry’imitangire ya serivisi yagize amanota 74.25%. Yazamutseho amanota +1.32%. kuko ubushize yagize amanota 72.93%.

Inkingi y’Umutekano n’umudendezo rusange yagize amanota 94.97 % bituma ikomeza kuza ku isonga nk’uko byari mu bushakashatsi bwabanje.

Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye yavuze ko mbere y’uko u Rwanda rutangira kwikorera ubushakashatsi ku miyoborere yarwo, ibintu byakorwaga nta kumenya aho byagenze nabi cyangwa neza, agereranya no kubaho nka mbarubukeye.

Yavuze ko byakorwaga n’abanyamahanga bakabikora ku mpamvu zabo bwite, umwanya munini Leta y’u Rwanda ikawumaara yisobanura.

Ati “Twabaga turi kwisobanura twirwanaho, ukisobanura ku bushakashatsi utagizemo uruhare kandi bikaba kenshi nka buri mezi atatu cyangwa atandatu mu nzego zitandukanye.”

Nyuma yo gutangiza Rwanda Governance Scorecard, Busingye avuga ko byagize akamaro kuko ibigenda neza n’ibitagenda neza bibonwa kare.

Munezero Janvier/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *