Rev.Dr Rutayisire Antoine, nta kibazo asanga mu gusezeranya abateranye inda batarabana

Rev. Pastor Dr. Antoine Rutayisire uyobora EAR Paruwasi ya Remera avuga ko kuri we gusezeranya umusore n’umukobwa bateranye inda atabibona nk’ikibazo ko ahubwo abemera gusezerana baba bamugabanyirije ibibazo. Avuga ko ubatererana akanga kubasezeranya aba abateje ibibazo ngo kuko baba bemera icyaha bakanasaba n’imbabazi. Kuri we abo agiraho ikibazi ni abaterana inda bakanga kubana.

Uyu muvugabutumwa uri mu bafatwa nk’inararibonye kubera inyigisho zifatika akunze kwigisha, yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na Isezerano TV.

Ubwo yabazwaga uko abona imyitwarire y’urubyiruko rwo mu minsi ya none, uyu mushumba yavuze ko urubyiruko ari abantu beza bafite imbaraga, ariko bikaba bigorana kuruyobora kubera ibintu byinshi birugoye

Rev. Pastor Dr Rutayisire yavuze ukuntu ajya ajya impaka n’abapasiteri bo mu yandi matorero kugusezeranya umusore n’inkumi bateranye inda, ngo we akababwira ko ikibazo cyaba ari uko bamugana akabatererana maze akanga kubasezeranya.

Avuga ko nk’umuntu wanyuze mu buto yumva neza intambara abari mu busore banyuramo, zibajyana mu cyaha cy’ubusambanyi bikaba byarangira bateranye inda.

Akomeza avuga ko uretse n’intambara za buri munsi urubyiruko rubamo zibashoba mu busambanyi, ngo hari n’ibindi byinshi birimo n’iterambere abona ko bishobora kugira uruhare mu kugusha urubyiruko muri iki cyaha.

Rev. Dr Rutayisire abona ko kwanga gusezeranya abaguye mu mutego bagaterana inda ari ukubatererana.

Pastor Rutayisire avuga ko abaterana inda bakundana by’ukuri, bakamwegera ngo abasezeranye baba bamugabanyirije ibibazo kuko ahubwo ngo ibibazo bikomeye biterwa na babandi baterana inda hanyuma ntibabane.

Ashimangira ko ntaho byanditse muri Bibiliya ko abateranye inda batagomba gusezeranywa. Avuga ko ikibujijwe ari ugusambana kandi ngo icyo abantu bagomba kumenya ari uko abasambana bose atari ko batwita.

Avuga ko mu itorero rye kugira ngo abakirisitu batabigira umuco, uguye muri uwo mutego asabwa kujya imbere y’abakirisitu agasaba imbabazi, azihabwa maze agasezeranywa ngo kuko ubundi umunyabyaha agomba gufashwa kwihana akagarukira Imana.

Eric TWAHIRWA




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *