Reponse na Aliah bazanye ishusho nshya muri  muzika nyarwanda

Nyuma y’impaka mu bakunzi b’umuziki,abanyamakuru n’abashoramari hibazwa impamvu hakigaragara umubare muto w’abahanzikazi mu Rwanda, Reponse na Aliah binjiye mu muziki ndetse biteguye guhindura byinshi.

Uko imyaka ihita indi igataha niko mu muziki nyarwanda hagaragara ubuke bw’abahanzikazi ugereranyije n’abasore.Mu biganiro mpaka bihuza abahanzi,abanyamakuru n’abatunganya umuziki(Producers) bagaragaza ko haba harimo imbogamizi ziterwa n’amikoro,kunanizwa no kunanirwa kwihangana.

Reponse na Aliah bazanye ishusho nshya muri  muzika nyarwanda

Irafasha Sandrine ukoresha mu buhanzi izina rya Reponse wavuze ko yahisemo gukoresha iryo ziNa kuko ari akabyiniriro bamwise kuva mu bwana bwe yatangaje ko yiyemeje kuzagera kure mu buhanzi bwe.

Avuga ko  yafashe umwanzuro wo kurushaho gukora ibihangano byiza mu buryo bwose bikazamufasha  kugera ku rwego rwiza yagambiriye kugeraho.

Ati “Gukora cyane  ibihangano  byiza, gufatanya n’abandi bahanzi no kudacika intege nabonye ari byo bizamfasha kugera ku nzozi zange”.

Avuga ko muri iyi minsi kandi agiye gutangira urugendo rwo kurushaho kumenyekanisha ibihangano bye ngo kandi imbogamizi azajya ahura nazo yiteguye kuzicamo neza.

Ku rundi ruhande yavuze ko yatangiye gukunda ubuhanzi akiga mu mashuri abanza yumva indirimbo z’abahanzikazi nka Knowless, Priscillah n’abandi yiyemeza ko nasoza kwiga amashuri yisumbuye  azahita yinjira mu buhanzi.

Nubwo kandi yafashe umwanzuro wo kuba umuhanzikazi avuga ko atazi neza niba mu muryango we hari undi wigeze agira iyo mpano ku buryo yaba ayimukomoraho.

Reponse ugisoza amashuri yisumbuye indirimbo ya mbere yakoze yayise “My number one” akaba yarayikoreye mu nzu itunganya umuziki yitwa ‘The Sound’.

Iyo ndirimbo impamvu yayise uko yavuze hari umukobwa w’inshuti ye wari ufite umusore bakundana amusaba ko  yahera ku rukundo rwabo akamuhimbira indirimbo.

Nyuma y’uko yayisohoye yavuze ko abantu batandukanye bakomeje kumwongerera ingufu bamubwira ko ashoboye akwiye gukomereza aho.

Aliah nawe ni umuhanzikazi nyarwanda uri kuzamuka nyuma yo gukora indirimbo ya mbere igakundwa “Ese mbireke”  iya kabiri “Nyumva” yazanye yagaragaje impinduka zidasanzwe.

Ishimwe Ngoga Melissa uzwi ku izina rya Aliah  ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Melissa n’umuhanzikazi ukizamuka kuri ubu akaba amaze gukora indirimbo ebyiri ariko uyu muhanzi akaba akomeje gutungurana bitewe n’uburyo abantu bari gukunda indirimbo ze nubwo ataragira indirimbo nyinshi.

Uyu muhanzikazi nkuko abitangaza avuga  ko nawe akomeje gushimishwa n’uburyo abantu bari kwakira ibihangano bye ndetse ko nawe agomba gukora cyane ndetse ko nyuma y’izi ndirimbo ebyiri yamaze gushyira hanze akaba ari no gutegura gushyira hanze indi ndirimbo ya gatatu kandi ko nyuma y’izi ndirimbo ategura no gushyira hanze  amashusho yazo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *