REG BBC yari yatangiye neza yatsinzwe ikinyuranyo cy’amanota 6

Kuri uyu wa Gatandatu hakinwaga imikino ya 2 y’irushanwa ry’amakipe meza ya Afurika muri buri karere aho ikipe ya REG BBC  ihagarariye U Rwanda iri mu itsinda ririmo na Al Ahly yo mu Misiri, Primeiro D’Agosto yo muri Angola, ndetse na Ferroviario da Beira.

Kapiteni wa REG BBC Alli Kubwimana Kazingufu wambaye numero 24.

REG BBC yahawe itike yo kwitabira iri rushanywa kubera ko yari yitwaye neza igasoza iri ku mwanya wa Gatatu mu irushanywa ry’akarere ka Gatanu Zone 5 ryabereye Tanzania umwaka ushize.

Tariki ya 8 Gashyantare nibwo iri rushanywa ririmo kubera i Cairo ryatangiye, ikipe ya REG itangira neza itsinda ya Al Ahly yo muri Egypt amanota 86 kuri 77. Gusa kuri uyu wa Gatandatu iyi kipe ntibyayihiriye ubwo yahuraga na D’agosto yo muri Angola ikayitsinda n’ikinyuranyo cy’amanota 6 gusa kuko yayitsinze amanota 70 kuri 64 ya REG.

Manzi Dan ibumoso,Shyaka Olivier hagati na  Ngandu Bienvenue JOBU .

Ibi byahise bikomereza akazi ikipe ya REG igomba kuzisobanura na Ferroviario da Beira yo muri Mozambique ikinyuranyo cy’amanota menshi kugira ngo ize mu makipe 2 azakomeza mu cyiciro kizakurikiraho, umukino ukazaba Tariki ya 10 Gashyantare.

Ikipe 8 za mbere zizakomeza,zizagabanywamo ibice 4 gusa, aho amakipe 2 gusa azajya aba ari mu itsinda rimwe  maze zose zikine imikino ibiri ibiri umwe isure uwundi iwukinire iwayo. Amakipe 4 yambere azahita ajya muri ½ (Semi-Final) iteganyijwe mu kwezi kwa Gicurasi.

 

Uwase A Bora-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *