Reba mwiseneza Josiane mu mwambaro wa Rayon Sports

Mwiseneza Josiane, ukomeje gufanwa na benshi muri Miss Rwanda yongeye kugaragara mu mwambaro w’ikipe ya Rayon Sports nayo ifite abafana benshi mu gihugu.

Uyu mukobwa uri mu bakobwa 20 bari mu mwiherero (boot camp) wa Miss Rwanda 2019, akomeje kwerekana udushya twinshi bikanezeza abamushyigikiye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri nibwo hagaragaye ifoto ya Mwiseneza Josiane yambaye umwambaro wa Rayon Sports. Iyi foto yatangiye gucaracara ku mbuga nkoranyambaga  by’umwihariko facebook na Whatsapp.

Mu by’ukuri ntiharamenyekana niba koko iyi foto ari iy’uyu mukobwa wikundiwe n’abatari bake muri iri rushanwa ry’ubwiza cyangwa niba ari ifoto nkorano, gusa ikigaragara ni uko kuva yajya ahagaragara abafana be kakomeje kuyishimira by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports.

Iyi foto yatumye abamaze kuyibona bibaza niba Mwiseneza Josiane afana ikipe ya Rayon Sports.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *