Reba amafoto y’inzu nshya ya Lil Wayne yaguze arenga miliyari 15 y’Amanyarwanda, nyuma yo guhabwa imbabazi na Trump

Nyuma y’amezi abiri gusa Donald Trump ababariye Lil Wayne, uyu muraperi yatanze miliyoni 15.4 z’amadolari y’Amerika mu nzu nshya yubatswe i Los Angeles, ni amafranga arenga miliyari 15 y’Amanyarwanda.

Iyi nyubako nziza iherereye hafi ya Kylie Jenner ku musozi w’ihishe, yubatswe mu 2019 kandi igizwe n’ibyumba birindwi byo kuryamamo n’ubwiherero umunani.

Iki cyemezo kibaye nyuma y’uko Wayne, ufite imyaka 38, yemerewe imbabazi mu rubanza rwe mu Kuboza 2020 nyuma yo kwiyemerera icyaha cyo gushinjwa gutunga intwaro n’umushinjacyaha w’Amerika mu karere ka majyepfo ya Florida.

Yatawe muri yombi umwaka ushize nyuma yo gusanganwa imbunda zari zipakiwe mu ndege ye bwite avuye muri California.

Inzu ye nshya ireshya na metero kare 12.100 ikaba ifite ubuso bwa hegitari 3 z’ubutaka, iyo nyubako igizwe n’inzu nkuru n’inzu zakira abashyitsi.

Aka gace gashya ka Wayne kari hejuru kitwa, San Fernando ni ikibaya kirinzwe bikomeye kibamo abantu nka Drake, Lori Loughlin, Jessica Simpson, John Stamos n’abandi bagize umuryango wa Kardashian.

Muri iyi nzu harimo ahafatirwa amafunguro hakikijwe n’ibirahure gusa aho umuntu abayicaye yiyotera n’akazuba, ibikoni bibiri binini, harimo ibikoresho bigezweho by’ifashishwa mu gitondo. Imiryango yaho yose ibikunguwe / icyumba kinini gifite inkuta zinyerera z’ikirahure, hiyongereyeho ibyumba byo guturamo no kuriramo.

Ni inzu ikikijwe n’ibirahuri, vino ikonjesha hamwe na piano, inzu y’imyidagaduro ifite akabari gato hamwe n’idirishya rigaragaza hanze ryerekeza aho umuntu areberera imikino yo murugo ifite igisenge cyaka cyane.

Wayne mu ntangiriro z’uku kwezi yatangaje ibihuha bivuga ko yashakanye n’umukunzi w’ubuzima bwe Denise Bidot nyuma yo kugaragaza amarangamutima ye bigaragara ko amukunda “iteka ryose” ku rubuga rwa Twitter muri iyi mpeshyi.

Aba bombi babanje kumara igihe kinini mu kato mu nzu ikodeshwa iherereye ku musozi wa Hollywood uzwiho guturwa kw’ibyamamare.

REBA AMWE MU MAFOTO AGIZE INZU NSHYA YA LIL WAYNE YAGUZE ARENGA MILIYARI 15 Y’AMANYARWANDA

Inzu nshya yaguzwe n’umuraperi Lil Wayne yayitanzeho angana na 15.4M y’amadorali

Imbere mu nzu ahafatirwa icyo kunywa ni uku hameze 

Mu cyumbamo imbere nuko hasa

Ahabera ibiganiro uba ureba hanze

Muri iyi nzu harimo ahakorerwa imyitozo ngororamubiri

Urebeye hanze ni uku hameze

Icyumba cyo kuruhukiramo wireberera imikino itandukanye kuri Televiziyo za rutura nuku hameze

Mu ruganiriro mu nzu nshya ni uku hameze

Ahafatirwa amafunguro ya mu gitondo uba witegereza hanze

Mu kindi cyumba ni uku hasa

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *