RDC:Pasiteri yandujwe Ebola n’abayoboke be

Minisiteri y’Ubuzima muri Congo yemeje ko hari umupasiteri wageze i Goma ku cyumweru avuye gusengera abarwaye Ebola aje muri Bisi, basuzumye barayimusangana.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemeje ko mu Mujyi wa Goma hagaragaye icyorezo cya Ebola. Uwo mujyi uherereye mu Burasirazuba bwa Congo ubamo abantu basaga miliyoni imwe.

Uwo mupasiteri ngo yari ageze i Goma avuye i Butembo aho yakoze urugendo rw’ibilometero 200 akaba yari yahoranye n’abantu banduye Ebola. Ngo aho i Butembo yari yagiye kwigisha abantu ijambo ry’Imana barimo n’abarwayi akajya abarambikaho ibiganza abasengera.

Icyakora iyo Minisiteri yavuze ko abatuye i Goma n’abahagenda badakwiye guhangayika kuko hari icyizere ko icyo cyorezo kidashobora gukwirakwira cyane mu buryo bwihuse muri ako gace. Minisiteri y’Ubuzima ibihera ku kuba uwo mugenzi wari ufite Ebola yatahuwe hakiri kare.

Minisiteri y’Ubuzima muri Congo yatangaje ko umushoferi w’iyo bisi n’abandi bagenzi bose 18 bari bayirimo bashyizwe mu kato bakaba bagomba gukingirwa kuri uyu wa mbere.

Abantu basaga 1,600 bamaze kwitaba Imana mu gihe cy’umwaka kuva Ebola yakwaduka mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

s/Radio Okapi

Editor

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *