RDC:Ibikorwa byose byari bihagaritswe kubera Coronavirus byasubukuwe

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi kuri uyu wa Kabiri yategetse ko ibikorwa byose byari byarahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus bisubukurwa.

Mu ijambo ryaciye kuri Televiziyo y’Igihugu, Tshisekedi yavuze ko amaduka, banki, utubari, restaurants, inganda n’ibindi bikomorerwa bikongera gukora.

Tshisekedi kandi yavuze ko inama, amahuriro, ibirori n’ibindi nabyo bisubukurwa. Ubusanzwe ibikorwa bihuriza hamwe abantu barenze 20 ntabwo byari byemewe.

Guhera kuri uyu wa Gatatu kandi imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange nazo zirasubira mu mihanda.

Tariki 3 Kanama nibwo amashuri yaba abanza, ayisumbuye na Kaminuza azasubukurwa.

Tshisekedi yavuze ko amadini n’amatorero yo azafungura tariki 15 Kanama ari nabwo hazafungurwa utubyiniro, imikino, ibyumba byerekanirwamo filime, ibyambu n’ibibuga by’indege ndetse n’ingendo hagati y’intara.

Tshisekedi yavuze ko koroshya ingamba zari zafashwe byatewe n’umusaruro wazo ku buryo byagabanyije umubare w’abagiye bahitanwa n’icyorezo cya Coronavirus, abakize bakiyongera. Ikindi ni ingaruka gufunga ibikorwa byari biri kugira ku bukungu bw’igihugu cye.

Icyakora Tshisekedi yavuze ko nubwo ibikorwa byafunguwe, ngo ingamba zo kwirinda zizagumaho.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *