RDC: Ikipe TP Mazembe mu rugamba rwo kurwanya Ebola

Ikipe ya  Tout Puissant Mazembe, imwe mu makipe akomeye kuri uyu mugabane ikinira Lubumbashi, yatangiye urugamba rwo kurwanya  Ebola. Umuhango wo kubutangiza wabereye  Lubumbashi ubwo Mazembe yakinaga umukino wa gicuti na Cercle Sportif Don Bosco, nayo ikomeye muri iki gihugu.

Voir l'image sur Twitter

Ubukangurambaga buri guterwa inkunga n’umuyobozi wa TP Mazembe

Abakinnyi ba TP Mazembe naba Cercle sportif Don Bosco bari bambaye imyambaro yanditseho  « Stop Ebola , martelle Sylvain Gohou, umunyezamu wa  TP Mazembe yasabye abitabiriye uyu mukino gukaraba mbere yo kugira icyo bakora

Moïse Katumbi, président WA TP Mazembe, yavuzeko abababajwe n’umubare utari muto w’abanyekongo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Ubuyobozi bwa  TP Mazembe buvuga ko kuri buri mukino bazajya bakinira mu gihugu imbere cyangwa inyuma yacyo bazajya batanga ubutumwa bwo kurwanya iki cyorezo cya Ebola.

Campanye yitwa « Stop Ebola » yatangijwe na muvoma yitwa LUCHA(Mouvement citoyen Lutte pour le Changement) mu rwego rwo kwibutsa abanyagihugu kurwanya  Icyo cyorezo.

Eric Twahirwa

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *