RDC: Martin Fayulu utemera ibyavuye mu matora agiye kwitabaza inkiko.

Umukandida utemera ibyavuye mu matora muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, Martin Fayulu, yatangaje ko agiye kwitabaza inkiko ngo zimurenganure kuko asanga ari we wakabaye yaratsinze amatora.

Martin Fayulu agiye gusaba inkiko kumurenganura kuko abona ko ari we wari gutsinda amatora.

Felix Tshisekedi, undi mukandida na we utavuga rumwe n’ubutegetsi, niwe watangajwe ko yatsinze amatora.Bikavugwa ko yaba yaragiranye amasezerano yo gusangira ubutegetsi na perezida Kabila ucyuye igihe.

Nyuma y’intsinzi ya Félix Tshisekedi, igipolisi kimaze kwemeza ko abantu 5 ari bo bamaze kugwa mu myigaragambyo yamagana ii ntsinzi, mu gihe abapolisi 17 ari bo bivugwa ko bakomeretse.

Martin Fayulu, wabaye uwa kabiri mu majwi, yemeza ko amajwi ye yibwe, akaba air yo mpamvu yitabaje inkiko.

Kiliziya Gatulika yarifite indorerezi ibihumbi 40, yavuze ko aya matora yagaragayemo ubujura, igasaba abanye-Kongo kuguza kugeza igihe komisiyo y’amatora (CENI) itangarije imibare ya nyuma y’ibyavuye mu matora.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu, mu masaha y’umugoroba aribwo akanama ka LONI gashinzwe amahoro ku isi gatera mu kwiga ikibazo cya Kongo.

Mu gihe impande zose zizaba zemeranyije ibyavuye muri aya matora yo gusimbura Perezida Joseph Kabila, bizaba bibaye ubwa mbere ubutegetsi buhererekanyijwe bikurikije mategeko kuva igihugu cyabona ubwigenge muri 1960.

Image result for martin fayulu




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *