RDC: Kidiaba wanejeje abakunzi ba Ruhago yatorewe kuba umudepite

Robert Kidiaba wahoze mu ikipe y’igihugu ya Congo nk’umunyezamu washimishaga benshi kubera uko yabyinishaga ikibuno yishimira igitego, yamaze gutorerwa kuba mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu.

Uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko, yakiniye ikipe y’igihugu ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na  TP Mazembe mbere yo guhagarika ibya ruhago akayoboka politiki muri 2015.Kuri ubu ahagarariye intara ya Katanga yo mu mujyi wa Lubumbashi mu nteko ishinga amategeko.

Kidiaba ubarizwa mu ishyaka riharanira Demokarasi n’iterambere (National Party for Democracy and Development),yakiniye ikipe y’igihugu imikino 11 mu gushaka itike yerekeza mu gikombe cy’isi.

Yafashije TP Mazembe gutwara ibikombe 3 bya CAF Champions League hagati ya 2009 na 2015, anajyana nayo mu mikino mpuzamigabane y’amakipe yatwaye ibikombe ku migabane akomokaho (FIFA Club World) muri 2010, bagera ku mukino wa nyuma.

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bamwibukira ku kuntu yishimiraga igitego mu buryo bwe bwihariye, abyina adunda ikibuno hasi mu buryo bubereye ijisho.

Kidiaba yiyongereye ku rutonde rw’abahoze baconga ruhago nyuma bakaza kujya muri plitiki, barimo na  Perezida uyoboye Liberia, George Weah wagiye muri politiki nyuma y’uko ahagaritse ibya ruhago.

Kubyinisha ikibuno yishimira igitego byashimishaga benshi.

 

Kidiaba yamaze kuba umudepite, uhagarariye Katanga yo muri Lubumbashi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *