RDC: Ibyavuye mu matora bishobora gutinda kumenyekana

Akanama gashinzwe gutegura amatora (CENI) kavuga ko ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu bishobora kumenyekana nyuma ya tariki 6 Mutarama 2018 bitandukanye n’uko byari byitezwe.

Voters looking at roll

CENI ivuga ko amajwi angana na 80% atarabageraho .

Umuyobozi  w’aka kanama, Corneille Nangaa yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko icyicaro gikuru cyakira amajwi n’ubu kigitegereje amajwi agera kuri 80% by’abatoye hirya no hino mu gihugu.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hakiri kare kumenya impamvu yatumye ayo majwi akererwa kubageraho, gusa amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kongo avuga ko ari amayeri yo kwiba amajwi.

Umuryango wa  Afurika yunze ubumwe na SADC bavuze ko ayo matora yagenze neza muri rusange, nubwo habayemo ibibazo byinshi by’ikoranabuhanga ndetse n’imyigaragambyo muri tumwe mu turere.

Indorerezi zo zavuze ko ku biro ry’itora bimwe na bimwe byatinze gufungurwa bituma n’amatora atinda gutangira.

Bongeye ko abatora batigishijwe neza ukuntu bashobora gutora bakoresheje imashine zifashishijwe bwa mbere muri iki gihugu.

Umuryango SADC nawo watangaje ko ari amatora ya mbere akozwe nta mfashanyo itanzwe, bikaba ari intambwe ikomeye itewe.

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe urifuza ko ibizava mu matora biza kwerekana ishyaka rishyigikiwe n’Abanye-kongo, ugasaba n’abataza kwemera ibyayavuyemo guca mu nzira ziteganyijwe n’amategeko mu kubihakana.

Aha ni ku kazi k'amatora aho bari bakibandanya guharura amajwi

Ku biro ry’itora bari bakomeje kubara amajwi.

Abatavuga rumwe na reta Martin Fayulu (i bubamfu) na Felix

Abatavuga rumwe na Leta, Martin Fayulu (i bumoso) na Felix Tshisekedi (i buryo) bahanganye na Emmanuel Shadary (hagati ).

 

Niyikiza Theoneste—Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *