RDC: Abagera kuri 890 bamaze kugwa mu ntambara y’amoko yadutse.

Ishami ry’umuryango w’abibumye rirengera uburenganzira bwa muntu, ryatangaje ko abantu bagera kuri 890 ari bo bamaze guhitanwa n’ubushyamirane bukomeye kw’amoko abiri y’abitwa ‘Banunu’ na ‘Batende’ mu burengerazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Image result for DR CONGO 890 PEOPLE

Uyu muryango wabitangaje kuwa gatatu w’iki cyumweru, aho wavuze ko ubwicanyi bwatangiye hagati y’itariki 16 na 18 Ukuboza 28018, mu duce tune tw’ahitwa Yumbi mu ntara ya Mai-Ndombe.

Abatuye muri aka gace bivugwa ko batangiye kuva mu byabo, kugeza n’aho ku itariki 30 Ukuboza 2018, ubwo habaga amatora ya Perezida, ibiro by’itora muri aka gace ka Yumbi byafunze gutora bikimurwa kubera urugomo n’umutekano muke.

Mu itangazo uyu muryango washize ahagaragara, wamaganye ubu bwicanyi ndetse uvuga ko hakwiye gukorwa iperereza ababiri inyuma bakagezwa mu butabera.

Abagera kuri 82 bamaze gukomerekera muri ubu bushyamirane ndetse n’amazu 465 yaratwitswe, arimo; ibigo by’amashuri 2, ikigo nderabuzima, isoko n’ibiro bya komisiyo y’amatora (CENI).

Yaba iri shami ry’umuryango w’abibumbye n’abakora mu butabera bw’iki gihugu, batangiye iperereza mu kureba iby’ubwo bwicanyi.

Muri Mutarama 2019, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), ryavuze ko abantu 16,000 bamaze guhunga ubu bwicanyi, berekeza muri Congo-Brazzaville.

Nk’uko iyi mibare ya UNHCR ibigargaza, nibwo bwa mbere impunzi zingana gutya zihunze nyuma y’imyaka 10. Ubwo biheruka, abagera ku 130,000 bahunze muri 2009, nabwo mu ntambara yashyamiranyije amoko mu ntara ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yitwaga Ekwateri (Equator).

Image result for Nearly 900 reportedly killed following ‘shocking’ intercommunal attacks in DR CongoImage result for Nearly 900 reportedly killed following ‘shocking’ intercommunal attacks in DR Congo




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *