DRC: Haravugwa imyigaragambyo yamagana uwatorewe kuyobora komisiyo y’ amatora

Jean Pierre Bemba uyoboye MNLC ndetse akaba n’ umunyamuryango w’ ihuriro LAMUKA ritavuga rumwe n’ ubuyobozi bwa Perezida wa Congo-Kinshasa, Felix Antoine Tshisekedi yayoboye imyigaragambyo yari igamije kwamagana Perezida mushya wa CENI, Ronsard Malonda.

Si ibyo gusa, kuko iyi myigaragambyo yari inafite intego yo kwamagana igitekerezo cy’ abadepite bo mu ishyaka UDPS  Munaku  na Sakata basabye ko imkorere y’ ubutabera yahinduka muri Congo-Kinshasa.

Nyuma y’ urugendo rurerure rwo kwamagana zimwe mu mpamvu twatangaje polisi yo muri iki gihugu yamaganye byimazeyo aba bigaragambya bari bayobowe n’ umunyapolitiki Jean Pierre Bemba.

Bitewe n’ ubwinshi bw’ abantu bari bitabiriye iyo myigaragambyo aho mu mujyi wa Kinshasa,  igipolisi cyahise gikoresha imbaraga kuko zateye ibisasu by’ ibyuka ndetse kinitabaza ibimodoka bya gisirikare mu gutatanya abantu ndetse no kuburizamo iyo myigaragambyo yashoboraga gufata intera ndende.

Carine Ineza/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *